Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 6 - Ibyo Twigira Ku Mubibyi

    Imana ni yo yaremye imbuto kuko ari yo yaremye isi, ikoresheje ijambo ryayo. Imana yaravuze iti “ubutaka bumeze ubwatsi, n’ibimera byose byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo. ” Itang. 1:11. Iryo jambo ry’Imana ni ryo rituma imbuto zikura na bugingo n’ubu. Imbuto yose itoshye ku bw’umucyo w’izuba, yerekana imbaraga z’iryo jambo “kuko yavuze bikaba. ” Zaburi 33:9.IyK 32.1

    Kristo yatunze urutoki ku burabyo maze avuga amagambo yo kutwiringiza ati “Ariko ubwo Imana yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, ... ntizarushaho kubambika? ” Zaburi 33:9. Kristo akora uko ashoboye kugira ngo asohoze iryo sezerano. Imbaraga itagaragara ihirimbanira kugaburira umuntu no kumwambika nk’aho iyo mbaraga ari umugaragu we. Umukiza wacu akora ibishoboka byose kugira ngo agwize umusaruro. Dore ibimuvugwaho: “Ugenderera isi, ukayivubira, Uyitungisha cyane;... worohesha ubutaka ibitonyanga; uha umugisha imbuto bumeza. ” Zaburi 65:9,10.IyK 32.2

    Iyi si tureba iyoborwa n’Imana. Ibicu n’izuba, ikime n’imvura, umuyaga n’umugaru, byose byumvira itegeko ryayo. N’imbuto ziri mu butaka zumvira itegeko zigaturika zikamera, “hakabanza umumero, hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. ” Mariko 4:28. Igituma ibyo byose bikura neza ni uko bitarwanya imirimo y’Imana. Nonese umuntu waremwe ku ishusho y’Imana, abe ari we wenyine ukomeza kwigira kagarara mu isi yacu ayijijisha no kuyibuza amahoro?IyK 32.3

    Imbaraga z’Imana zigaragarira mu bintu byose bifitiye umuntu akamaro. Imana idatanze izuba n’imvura, ikime n’ibicu, nta musaruro waboneka. Bityo ni nako bigenda mu by’iyobokamana no mu byo kurema ingeso nziza mu muntu, no mu mirimo yose y’ubukristo. Ni koko tubifitemo uruhare, ariko imbaraga y’Imana igomba gufatanya natwe, kuko bitabaye bityo twe nta cyo twakwimarira.IyK 32.4

    Ikintu cyose umuntu ageraho cyaba icyerekeranye n’iyobokamana cyangwa se iby’ubu bugingo, byose abigeraho kubw’ubushake bw’Umuremyi we. Uwakwibwira ko yabyishoboza yaba yiringira imbaraga ze kuruta uko yiringira iz’Imana. “Kuko twembi Imana ariyo dukorera. ” 1 Abakor. 3:9. Iyo umuntu yifatanije n’imbaraga y’ubumana ya Kristo, abashishwa byose n’imbaraga ahawe na Kristo.IyK 33.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents