Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igihe Byasaga Nk’Aho Yesu Adafite Impuhwe

    Yesu yababajwe no kubona umubabaro. Umunyakananikazi yari afite. (Reba Matayo 15:21-28; Mariko 7:24-30). Ariko kuko yashakaga kugira icyo yigisha abigishwa be, yariyumanganije asa n’uwirengagije umubabaro w’uwo mugore. Igihe kwizera kwe kwagaragariraga bose, Yesu yahise avuga amagambo meza yo kumushima, maze amusezerera amahoro amukirije umurwayi nk’uko yabimusabye. Iki cyigisho kitwigisha akamaro ko kwihangana mu gihe dusenga.IyK 81.5

    Uwo mubyeyi ni Kristo wamushyizemo umutima wo kwihangana ntiyatezuka ku cyifuzo cye . Kristo ni we wahaye wa mupfakazi ubutwari bwo kwinginga umucamanza. Kandi ibyiringiro yari yamushyizemo ntiyari kubura kubisohoza.IyK 82.1

    Abo mu ijuru bose bita cyane kuri iyi si yacu ingana urwara, kuko Kristo yatanze igiciro kitagira akagero kugira ngo acungure abaturage bayo. Abo mu ijuru baracyagenderera abatuye kuri iyi si nk’uko bagendereraga Aburahamu na Mose. Mu mirimo y’urudaca ikorerwa mu mijyi minini, mu bucuricuri bw’ubucuruzi butari bumwe, hari bake gusa bazirikana yuko hari imbaraga batareba ibeshejeho iyi si n’abayituyemo. Nubwo hariho urudubi rumeze rutyo, ijuru rifite abagenzura imibereho n’ibikorwa by’abantu. Mu nteko y’abantu iyo ari yo yose, no mu giterane cyose, hari abo tudashobora kureba bumva ibivugwa n’ibikorwa.IyK 82.2

    Tugomba gusobanukirwa n’umurimo w’abamarayika. Abo ni ingabo zo mu ijuru zitagaragara... imyuka itumwa gukorera Imana umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza. (Abaheburayo 1:14). Bafasha abicisha bugufi bifuza kuronka ibyo yasezeranije abayikunda.IyK 82.3

    Abo bamarayika bandika raporo y’ubugome cyangwa y’ubugiranabi abakozi babi bagirira abantu b’Imana. “Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu, bufite ingororano ikomeye... Haracyasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza, ntazatinda. ” Abaheburayo 10:35-37. “Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima, kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye. ” Yakobo 5:8.IyK 82.4

    “Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi, kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza.” Nahumu 1:3. Kubwo kwihangana k’Uwiteka, abantu bibwira ko atabareba maze bakagirira nabi intore ze ari zo murage we. Ariko igihe kiregereje ubwo Imana itazakomeza kubihanganira. Uwiteka azubahiriza icyubahiro cye ahane abakiranirwa.IyK 83.1

    Kuva kera kose Uwiteka yakomeje gukoma mu nkokora imigambi ya Satani. Yateje akaga amahanga ndetse n’abantu ku giti cyabo. Ibyo byose abikora azi yuko igihe nikigera Uwiteka atazakomeza kwihanganira ko amategeko ye asuzugurwa. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye uheruka, ubwo kwica amategeko y’Imana bizaba ari rusange, kandi abantu b’Imana bakagirirwa nabi na bagenzi babo, Uwiteka azatabara intore ze maze ahagarike ubugome bwose.IyK 83.2

    Abantu biyita Abakristo n’abakozi b’Imana, bashobora gukomeza kunyaga abakene no kubaryamira, no kwiba imfubyi n’abapfakazi; bashobora no gukomeza inzangano bashyigiki-wemo na Satani. Ariko bidatinze bazasobanurira umucamanza w’isi yose icyabateye kugirira nabi ab’umurage we. Ubu bashobora gushyira abizera Imana mu mazu y’imbohe, bakabaca mu bantu, ndetse bakabica. Ariko Imana izababaza icyatumye bateza uwo mubabaro wose.IyK 83.3

    Ku byerekeye Babuloni ikimenyetso cy’itorero ryayobye. Imana iravuga iti “Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana ikibuka gukiranirwa kwawo, nimuwiture ibihwanye n’ibyo wabagiriye, kandi muwusagirizeho kabiri ibikwiriye ibyo wakoze. Mu gikombe wafunguriragamo abandi, muwufunguriremo kabiri. ” Ibyahishuwe 18:5,6.IyK 83.4

    Kuva mu Buhindi, Afurika, Ubushinwa ndetse no mu bihugu byitwa iby’ubukristo, gutaka kw’abantu benshi kwageze ku Mana. Uko gutaka ntabwo Imana izakomeza kukwirengagiza ngo ibure gusubiza. Imana izejesha iyi si umuriro; kandi ubushobozi bw’umuntu ntibuzashobora kuyizimya. “Hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho, uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa. ” Daniel 12:1.IyK 83.5

    Kristo azakoranya abana be abakuye mu mavundi, muri za kasho, mu mazu yo kunyongeramo abantu, mu misozi, mu butayu ndetse no mu buvumo. Hari abantu benshi bari mu bituro bapfanye umurava banga kwiyegurira ibishuko bya Satani. Ariko igihe kiregereje maze imigambi y’isi igahinduka. “N’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. “Yesaya 25:8.IyK 84.1

    Abana b’Imana bazagarurirwa ibiruta ibyo babuze, byaba ibyo bahombye cyangwa se gutotezwa. “Zizabona mu maso hayo, izina ryayo rwanditswe mu ruhanga rwazo.” Ibyahishuwe 22:4.IyK 84.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents