Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 24 - Umugani W’umwambaro W’ubukwe

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 22 :1-14).

    Mu mugani w’umwambaro w’ubukwe, ubukwe bushushanya ubumwe abantu bafitanye n’Imana ; umwambaro w’ubukwe ushushanya imico abantu bose bashaka kuzararikirwa muri bwa bukwe bagomba kugira.IyK 150.1

    Umugani werekana ko abajya mu birori bose bagomba kwitegura. Abirengagiza ibyo bazajugunywa hanze. «Umwami yinjiye kureba abatumirwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe. Aramubaza ati : ‘mugenzi wanjye, ni iki cyatumye winjira hano udafite umwambaro w’ubukwe ?’ Na we araceceka. Maze umwami abwira abagaragu be ati : ‘nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye hanze mu mwijima, ni ko bazaririra bakahahekenyera amenyo.’IyK 150.2

    Abararitse abaza mu birori ni intumwa cumi n’ebyiri, hanyuma abigishwa mirongo irindwi ; bahamagariye abantu kwemera ubutumwa bwiza. Ariko abararitswe ntibaje. Hanyuma abagaragu bongeye koherezwa ngo babwire abo bararika bati «Dore niteguye amazimano, nabagishije amapfizi yanjye n’amatungo y’imishishe. Byose byateguwe, nimuze mu bukwe.»IyK 150.3

    Ubwo ni bwo butumwa bwashyikirijwe Abayuda nyuma yo kubambwa kwa Kristo; ariko benshi banze ubutumwa, babuhindura urw’amenyo. Abandi byarabarakazaga kugeza ubwo barwanyaga ababazaniye ubutumwa bwiza. “Habaye akarengane gakomeye.” Ibyakozwe 8:1. Benshi baroshywe muri gereza, maze bamwe nka Sitefano na Yakobo baricwa.IyK 150.4

    Kristo yavuze ingaruka y’ibyo muri uyu mugani ati “Umwami agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi, atwika umujyi wabo. ” Iby’urwo rubanza byasohoye mu gihe cyo kurimbura Yerusalemu no gutatana kw’iryo shyanga.IyK 151.1

    Ukurarika kwa gatatu ku bw’ibirori kwashushanyaga kugeza ubutumwa ku batari Abayuda. Umwami yaravuze ati “Ubukwe bwiteguwe, ariko ababutorewe ntibari babukwiriye. Nimujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.”IyK 151.2

    Abagaragu b’umwami boherejwe mu nzira nyabagendwa, “bakoranya abo babonye bose, ababi n’abeza. ” Bamwe ntabwo barushaga ba bandi banze kuza mu bukwe kwita ku waremesheje ibirori. Bamwe mu bemeye kuza mu birori bitekererezaga iby’inyungu zabo gusa, ntibifuje icyahesha umwami icyubahiro.IyK 151.3

    Igihe umwami yari aje gusuzuma abatumirwa, imico yabo bose yaragaragaye. Buri mutumirwa wese yahawe umwambaro w’ubukwe. Yari impano y’umwami . Abatumirwa bambaye uwo mwambaro berekanye ko bubashye umwami. Ariko umuntu umwe yanze kwitegura nk’uko byategetswe. Agasuzuguro kamubujije kwambara umwambaro watanzweho byinshi. Bityo aba asuzuguye shebuja. Ntabwo yabonye icyo asubiza igihe umwami yari amubajije ati “mugenzi wanjye ni iki cyatumye winjira hano udafite umwambaro w’ubukwe? ” Nuko umwami aravuga ati “nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye hanze mu mwijima.”IyK 151.4

    Umwami wasuzumaga abatumirwa ashushanya umurimo w’urubanza. Abatumirwa ni abavuga ko bakorera Imana, amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Nyamara si ko bose ari abigishwa nyakuri. Ingororano iheruka itari yatangwa, ni ngombwa gufata icyemezo cy’abazayigiraho umugabane. Icyo cyemezo kigomba gufatwa Kristo ataragaruka, kuko igihe azaza azaba azanye ingororano, «kugira ngo agororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. « Ibyahishuwe 22:12. Nuko rero mbere yuko agaruka, ni ngombwa ko hagira ibyemezo bifatwa kuri buri muntu wese wo mu bakurikira Kristo. Umuntu wese agomba kwiyemeza imico agomba kugira no gufata icyemezo cy’ingororano azahabwa zikwiranye n’ibikorwa bye.IyK 151.5

    Igihe abantu bakiri kuri iyi si, urubanza kagenzuzi rurajya mbere mu ijuru. Imibereho y’abayoboke ba Kristo bose inyuzwa imbere y’Imana, igasuzumirwa mu byanditswe mu bitabo byo mu ijuru, maze umuntu wese akagenerwa burundu ibihwanye n’ibyo yakoze.IyK 152.1

    Umwambaro w’ubukwe ushushanya imico itagira amakemwa abayoboke b’ukuri ba Kristo bazagira. Itorero ryahawe «umwambaro w’igitare mwiza urabagirana... udafite ikizinga cyangwa umunkanyari. « Ibyahishuwe 19:8; Abefeso 5:27. Imico ya Kristo ni yo ihabwa abamwakira iyo bamwizeye.IyK 152.2

    Ikanzu yera y’ubuziranenge ni yo ababyeyi bacu ba mbere bari bambaye muri Edeni. Babayeho mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka. Umucyo w’agatangaza, umucyo w’Imana ushushanya ubuziranenge bwayo wari umwambaro w’abo babyeyi bombi, umugabo n’umugore. Ariko icyaha cyinjiye muri Edeni, batandukanye n’Imana maze umucyo ugenda nka nyomberi. Batewe isoni n’uko bambaye ubusa, ni ko kuremekanya ibibabi by’umutini barabicocera.IyK 152.3

    Uko ni ko abica amategeko y’Imana babaye uhereye ubwo. Bambaye imyambaro bihimbiye. Nyamara nta kintu na kimwe umuntu yahimba gishobora gusimbura umwambaro w’ubuziranenge yajimije. Nta mwambaro w’ibibabi by’imitini ushobora kwambarwa n’abazicara mu birori by’ubukwe bw’umwana w’Intama. Umwambaro Kristo yatanze wony ine ari yo kanzu yo gukiranuka kwe, ni wo wadushoboza kuba abantu bakwiriye guhagarara imbere y’Imana. Uwo mwambaro azawambika umuntu wese ucika ku byaha kandi akizera Imana. “Ungureho imyenda yera, kugira ngo wambare, ngo isoni z’ubwambure bwawe zitava aho zigaragara.” Ibyahishuwe 3:18.IyK 152.4

    Iyo kanzu, yaboshywe mu budodo bwo mu ijuru, ntiranganwa akadodo na kamwe kahimbwe n’abantu. Muri kamere ye ya kimuntu, Kristo yari afite imico itunganye, kandi yitangiye kuyiduha. Ikintu cyose dushobora gukora ku giti cyacu, cyandujwe n’icyaha. Ariko umwana w’Imana “yerekaniwe gukuraho ibyaha, kandi nta cyaha kimurimo.” Icyaha “ni ukwica amategeko. ” 1 Yohana 3:4,5. Ariko Kristo yumviraga ikintu cyose gitegetswe n’amategeko. Yaravuze ati “Mana yanjye , ... amategeko yawe ari mu mutima wanjye. ” Arongera ati “Nitondeye amategeko ya Data.” Zaburi 40:8; Yohani 15:10.IyK 153.1

    Kumvira kwe kutagira amakemwa kwatumye bishobokera umuntu wese kumvira amategeko y’Imana. Iyo twiyeguriye Kristo, umutima womatana n’uwe, ibyo dushaka bikazimirira mu byo ashaka, ubwenge bugahinduka nk’ubwe, ibitekerezo bikamugandukira; maze tukagira imibereho nk’iye. Uko ni ko kwambara umwambaro wo gukiranuka kwe. Umwami wacu ntaba akireba umwambaro w’ibibabi by’umutini, cyangwa se ubwambure bw’icyaha, ahubwo aba areba ikanzu yo gukiranuka kwe, ari yo kumvira amategeko y’Imana. Mu birori by’ubutumwa bwiza hakirwa gusa abamaze kwambikwa amakanzu yo gukiranuka kwa Kristo. Gukiranuka ni ugukora ibitunganye. Imico yacu igaragazwa n’ibyo dukora. Imirimo ni yo yerekana ko kwizera k’umuntu gushyitse.IyK 153.2

    Ntabwo bihagije kwizera ko idini rya Bibiliyaatari imigani yahimbwe n’abantu . Tugomba kwizera yuko izina rya Yesu ari ryo ryonyine ribasha guhesha umuntu agakiza , kandi tugomba no kumujyira Umukiza wacu bwite. Ntibihagije ko amazina yacu yandikwa mu gitabo cy’ itorero. “Uwitondera amategeko yayo aguma muri yo, na yo ikaguma muri we.” “Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amtegeko ye.” 1 Yohani 3:24;2:3. Icyo ni igihamya nyacyo cyerekana ko umuntu yahindutse. Ibyo dukora byaba ari ubusa Kristo atagaragarijwe mu mirimo yo gukiranuka.IyK 153.3

    Ukuri kugomba kugenga ibitekerezo by’umuntu no kumuha umutima w’urukundo. Ibikorwa bya buri munsi bigomba kugaragaramo impumuro y’ijambo ry’Imana. Umuntu umaze kuronka kamere y’Imana ntacisha ukubiri n’amategeko atuganye y’Imana. Ibyo ni byo bisuzuma imico y’umuntu mu rubanza.IyK 154.1

    Benshi bavuga ko urupfu rwa Kristo rwavanyeho amategeko, nyamara banyuranya na Kristo wavuze ati “Ntimwibwire ko nazanywe no kuvanaho amategeko cyangwa ibyanditswe n’abahanuzi.... Kugeza igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti habe n’akadomo ko mu mategeko kazavaho.” Matayo 5:17,18. Kristo yatanze ubugingo bwe kugira ngo umuntu ababarirwe ibyaha. Iyo amategeko aza gukurwaho, Kristo ntaba yarapfuye. Imibereho ye yubahirije amategeko, n’urupfu rwe rurayashyigikira. Ntabwo yatangiye ubugingo bwe kwica amategeko y’Imana, ahubwo kwari ukugira ngo amategeko ahore ahamye iteka ryose.IyK 154.2

    Satani yavugaga ko umuntu atashobora gukomeza amategeko y’Imana; kandi koko ni iby’ukuri, dukoresheje imbaraga zacu gusa ntitwashobora kumvira amategeko. Ariko kumvira kwa Kristo kwahamije ko umuntu yisunze Imana ashobora gukomeza amategeko yayo yose. Iyo umuntu yakiriye Kristo, abona imbaraga imushoboza kugira imibereho nk’iya Kristo. (Reba Yohani 1:12).IyK 154.3

    Amategeko y’Imana agaragaza imico yayo, kandi ni na yo rugero rw’imico yayo. Urwo rugero rw’ukuri rwahawe abantu bose kugira ngo hatabaho kwishuka ku byerekeye kumenya uko abazemerwa mu bwami bw’Imana bazaba bameze. Iyo abavuga ko ari abana b’Imana bagize imico nk’iya Kristo, bashobora kumvira amategeko y’Imana. Icyo gihe ni bwo Uwiteka abona kubemerera kuba abo mu muryango wo mu ijuru. Iyo bambitswe ubwiza bwo gukiranuka kwa Kristo, babona umwanya mu birori by’Umwami Imana.IyK 154.4

    Umuntu utari ufite umwambaro w’ubukwe, ashushanya abakristo bibwira ko imico yabo idakeneye guhinduka. Abameze batyo ntibigeze biyumvamo kwihana ibyaha, cyangwa se gutsinda kubogamira mu bibi; nyamara kandi bakibwira ko ari beza bihagije. Bahugira mu byo kwibwira ko bihagije mu cyimbo cyo kwiringira Kristo. Ku bwo gukoresha ubwenge bwa kimuntu gusa, bituma bigizayo umurimo wa mwuka Muziranenge. Ntibaha agaciro amahame y’ijuru, amwe yerekana ko abari mu ruhande rwa Kristo batandukanye n’abari mu ruhande rw’iby’isi.IyK 155.1

    Abadafite umwambaro w’ubukwe bashaka gukizwa n’urupfu rwa Kristo ariko bakanga kugira imibereho nk’iye, ariyo mibereho yo kwitanga. Barata ubuntu kandi bakagerageza kwambara gukiranuka ku bigaragara, biringira ko byahisha imico yabo mibi; ariko imihati yabo ntacyo izabamarira kuri wa munsi ukomeye w’Imana. Gukiranuka kwa Kristo ntikubasha gutwikira icyaha kitararekwa. Imana ni urukundo. Yerekanye urwo rukundo ubwo yatangaga Kristo. Ariko urukundo rw’Imana si rwo rwatuma isonera icyaha. Ntiyarenza amaso ubusembwa bwo mu mico yacu; ahubwo ishaka ko izina ryayo riduhesha gutsinda.IyK 155.2

    Abanga impano yo gukiranuka kwa Kristo, baba banze kamere ndangamuco ari na yo yonyine yabashoboza kujya mu birori by’ubukwe.IyK 155.3

    Amahirwe y’abiyita ab’amatorero ya Kristo bo muri iki gihe aruta by’ihabya ay’abantu b’Imana bo mu gihe cya kera. Dufite ibihamya byinshi by’agakiza gakomeye twazaniwe na Kristo. Abayuda bari bafite ibitekerezo byo mu Isezerano rya kera; twe dufite n’Irishya. Ku bwo kumenya Kristo n’urukundo rwe, ubwami bw’Imana bwashyizwe hagati muri twe. Kristo agaragarizwa mu bibwirizwa no mu ndirimbo. Ibirori mu by’iyobokamana bituri imbere. Umwambaro w’ubukwe utangirwa ubuntu. Nta cyo Imana yadukorera kirenze ibyo yadukoreye: gukiranuka kwa Kristo, gutsindishirizwa no kwizera, amasezerano akomeye y’ijambo ry’Imana, gushyikirana na Data wa Twese ku bwa Kristo, guhumurizwa na Mwuka w’Imana, n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.IyK 155.4

    Aya ni amagambo abamarayika bunganira abantu bavugiye mu ijuru: “Twimira abamarayika babi. Tumurikira imitima y’abantu. Dutuma batumbira umusaraba. Imitima y’abantu yashenguwe n’icyaha cyabambishije umwana w’Imana. Bamenye ukuri. Babonye intambwe umuntu wihana agomba gutera. Imbaraga y’ubutumwa bwiza yabacengeyemo. Basogongeye uburyohe bw’urukundo rw’Imana. Ariko kuri benshi byose byabaye iby’ubusa, kuko badashobora kwambikwa ikanzu yo mu ijuru.”IyK 155.5

    Umunsi wo kumasha guheruka uzaba utangaje. Dore uko Yohani abivuga: “Mbona intebe y’ubwami nini yera, mbona n’Iyicayeho; isi n’ijuru bihunga mu maso hayo ... Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje, bahagaze imbere y’iyo ntebe; nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ni cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.” Ibyahishuwe 20:11,12.IyK 156.1

    Imibereho y’umuntu yose izagaragara nk’uko yahoze. Abantu bazabona yuko gukiranuka basuzuguye ari ko konyine gufite agaciro.IyK 156.2

    Nta kindi gihe kiri imbere abantu bategereje bakwiteguriramo iby’ibihe bidashira. Muri iki gihe turimo niho tugomba kwambara ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo. Iki ni cyo gihe cyonyine rukumbi dufite cyo kuboneza imico y’abazatura aho Yesu yateguriye abumvira amategeko ye.IyK 156.3

    Iherezo riri bugufi. «Mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura. « Luka 21:34.IyK 156.4

    «Hahirwa uba maso, akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, bakareba ubwambure bwe.» Ibyahishuwe 16 :15.IyK 156.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents