Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amafaranga Ni Impano

    Imana iha abantu imbaraga zo kubona ubutunzi. Ivomereza isi ibitonyanga by’imvura. Itanga umucyo w’izuba umeza ibimera kandi ugatuma byera imbuto. Ibaza abantu kuyigarurira ku byayo. Bamwe bibwira ko umugabane w’ibyo batunze ariwo w’Uwiteka wonyine. Iyo bamaze gushyira ku ruhande umugabane w’iby’idini n’uwo gufasha imbabare, bareba ibisigaye nk’aho ari ibyabo bwite. Nyamara ibyo dutunze byose ni iby’Uwiteka.IyK 170.3

    Amafaranga abasha gukora ibyiza byinshi. Mu biganza by’abana b’Imana, hari ibyokurya by’abashonji, ibinyobwa by’abafite inyota, imyambaro y’abambaye ubusa, kurengera abarengana, n’ibyo gufasha abarwayi. Kurundanya ubutunzi si ugukora ubusa gusa, ahubwo ni umuvumo wo gutuma abantu badakunda ubutunzi bwo mu ijuru. Umunsi w’Imana uzerekana impano zitakoreshejwe n’uburyo umuntu yari afite akabwirengagiza. Bene izo mpano bazacirwaho iteka.IyK 170.4

    “Ngaho yemwe batunzi, nimurizwe kandi muborozwe n’ibyago mujyiye kuzabona. Ubutunzi bwanyu buraboze, n’imyenda yanyu iriwe n’inyenzi . Izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izabahamya, izarya umubiri wanyu nk’umuriro.” Yakobo 5:1-3.IyK 171.1

    “Muteranye ubuvungukira busigaye kugira ngo hatagira ikintu gipfa ubusa.” Icyo ni icyigisho cya Kristo cyerekeye kuzigama gikwiriye kwigishwa abamukurikira bose. Yohana 6:12. Usobanukiwe yuko amafaranga ari impano y’Imana, agira icyo azigama kugira ngo abone icyo atanga. Gukoresha ifaranga ryose mu buryo budakwiriye, ni ukwiba icyubahiro cy’Imana. Icyo cyubahiro cyabasha kugarurirwa Imana abahawe impano baramutse bazikoresheje neza.IyK 171.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents