Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwamhurwa Italanto

    Umugaragu w’umunebwe yavuzweho aya magambo ngo: “Nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi.” Aha ntihavuga ingororano yo mu rubanza ruheruka, ahubwo ni ibihembo bitangwa muri ubu bugingo. Imbaraga zose zidakoreshejwe ziragabanuka, zigashira urusorongo. Gukora ni bwo buzima, naho ubunebwe ni urupfu. Iyo dukoze ibyo kwihugiraho imbaraga zacu ziragabanuka, amaherezo zigashyira. Uwanga gutanga icyo yahawe amaherezo azasanga asigaye amara masa atagira icyo atanga.IyK 176.5

    Ntihakagire abibwira ko bazinjira mu munezero w’ubwami bw’Imana igihe babaho imibereho yo kwihugiraho. Ntibashobora kwishimira gutura mu ijuru rirangwa n’urukundo rusesuye. Amajwi y’abamarayika n’inanga bacuranga ntibyabasha kubanyura. Ku munsi w’urubanza Umucamanza w’isi yose azabara nk’inkozi z’ibibi bamwe bakoze ibyo gutera waraza, bakanga inshingano kandi bagakora ibyo kwinezeza.IyK 177.1

    Abantu benshi b’abakristo ku izina, bazi yuko abasuzugura Imana, n’abicanyi, n’abasambanyi, bakwiriye guhanwa. Nyamara babirengaho bakishimira gukora imirimo y’idini bibwira ko ari abakristo. Ariko n’ubwo baba bararangirije imibereho yabo mu byo kwirasanaho, ntibyazababuza kumera nka wa mugaragu gito uvugwa mu mugani watangajwe no kumva iteka bamuciriyeho ngo “italanto nimuyimwake.” Bitiranya umunezero w’imigisha yabo n’icyo bakoresha iyo migisha.IyK 177.2

    Imico yabo igaragaza ko basobanukiwe n’ingaruka y’iri teka ngo: “italanto nimuyimwake. ” Guhora bakoresha nabi impano bahawe bizimya imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Ijambo ngo “Uyu mugaragu nta cyo amaze ni mumujugunye mu mwijima hanze,” ni nk’ikimenyetso cy’iteka Imana iba ishyize ku byo abantu bihitiyemo ubwabo.IyK 177.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents