Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo Kristo Adahangarwa N’Umwanzi w’Abantu Be

    Umuhanzi Zakariya aravuga ati, “Maze anyereka Yoshuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege. Uwiteka abwira Satani ati, mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro? Kandi Yoshuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga. ” Zakariya 3:1-3.IyK 77.3

    Hano abantu b’Imana bagereranijwe n’umugome uri mu rubanza, kandi akaba ari mu mazi abira. Satani abaregera Uwiteka ibibi byabo n’ibyo bananiwe gukora, yibwira ko Kristo azabazinukwa akabima ubufasha bakeneye mu gihe gikomeye.IyK 77.4

    Yoshuwa nk’uhagarariye abantu b’Imana ahagarara mu ruhando agacirwaho iteka, yambaye imyenda y’ubushwambagara. Satani ahamura umunyabyaha kugeza ubwo umunyabyaha yiyumvamo ko ari akahebwe koko.IyK 77.5

    Uko turushaho kwegereza iherezo ry’amateka y’iyi si, ni ko Satani afite impungenge z’uko ashigaje igihe gito.Arakazwa n’uko abona ndetse n’abantu b’abanyantegenke bakomeza amategeko y’Imana. Ashaka ko bagomera Imana. Asebya Imana n’abayoboke bayo basohoza imigambi yayo muri iyi si.IyK 78.1

    Igihe cyose Imana icira abantu icyanzu Satani we aba abacira akobo, iyo amaze kubashukisha ikibi arabigarika akabaciraho iteka. Atunga urutoki ku myambaro yabo y’ubushwambagara, ku ngeso zabo mbi no ku byaha byabo abashinja ko badasa na Kristo, maze akabaciraho iteka ry’uko basuzuguye Umucunguzi wabo. Abaca intege ababwira ko babaye akahebwe. Yiringira gutsembaho kwizera kwabo kugira ngo biyegurire ibishuko bye, maze bimure Imana.IyK 78.2

    Abantu b’Imana ntibashobora kwiregura ibirego byose baregwa na Satani, ahubwo babishobozwa no gutakambira Umucunguzi wabo kugira ngo abatsindishirize. Bamutakambira bifuza ko yahosha ibirego bya Satani basaba bati “Turengere ku mwanzi wacu. ” Kubera imbaraga ikomeye y’umusaraba Kristo acecekesha uwo murezi w’umunyabukana.IyK 78.3

    Iyo Satani ashatse kurimbura abantu b’Imana, Kristo aramurogoya. Kristo yishyizeho igicumuro cy’ibyaha byabo. “Bameze nk’umushimu wakuwe mu muriro. ” Kubwa kamere y’umuntu Yesu yifatanije n’abantu; kandi muri kamere ye y’Imana ni umwe n’Imana. Ibyo byose bituma umwanzi akangarwa. “Kandi Yoshuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga ahagaze imbere ya marayika. Marayika abwira abari .... ba muri imbere ati ni mumwambure iyo myenda y’ibizinga. Maze abwira Yoshuwa ati ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane. Ndategeka nti, nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda.”IyK 78.4

    Zakariya 3:4,5.IyK 78.5

    Maze kubera ububasha bw’Uwiteka Nyiringao marayika arahira Yoshuwa indahiro agaragaza ko Yoshuwa ari we uri mu cyimbo cy’abantu b’Imana ati, “Nugendera mu nzira yanjye, kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza, n’ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.” Zakariya 3:17.IyK 78.6

    Kristo ntiyirukana abamuhungiraho. Abambura imyenda y’ibizinga, uwihannye akamwambika ikanzu yo gukiranuka kwe, maze mu bitabo byo mu ijuru akandika imbere y’amazina yabo ko bababariwe. Iyo bigenze bityo Satani yerekanwa ko ari umubeshyi, Imana igacira abantu bayo urubanza rw’ukuri.IyK 79.1

    Ibyanditswe bivuga uko abatuye kuri iyi si bazaba bameze mbere yo kugaruka kwa Kristo. Intumwa Yakobo yerekanye yuko abantu bazaba bafite umururumba kandi batwaza igitugu abo bategeka. “Yemwe batunzi mwe, ... mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka. Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya, birataka kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo. Mwadamarariye mu isi, mwishimira ibibanezeza bibi: mwihagije mu mitima... Umukiranutsi mwamu-ciriyeho iteka, muramwica, atabarwanya. ” Yakobo 5: 1-5. Abantu bamwe birundanirije ubutunzi bwinshi bakuye mu gahato no kwaka impongano nyamara ntibazi ko gutaka kw’abashonji batabarika kwageze imbere y’Imana.IyK 79.2

    Amategeko n’imigenzo by’abantu byahawe ikuzo riruta iry’amategeko y’Imana, kandi abanamba ku mategeko y’Imana bakabirenganirizwa. Kristo bamueiriyeho iteka bamuziza ko yari umwizerwa ku Mana, bavuga ko akoreshwa na daimoni. Mu buryo nk’ubwo abayoboke be bararegwa kandi bakabeshyerwa byinshi, maze Satani akifuza kubagusha mu cyaha no gusuzuguza Imana.IyK 79.3

    Kristo yagaragaje ingeso z’uwo mucamanza uvugwa mu mugani kugira go atumenyeshe amatwara y’ubutabera, kandi ko bidatinze byari bigiye kugaragazwa n’urubanza yaciriweho. Yashatse kumenyesha abantu be ko ari nta wakwiringira cyane abategetsi b’isi cyangwa abacamanza igihe umuntu atotezwa n’umwanzi. Kenshi intore z’Imana zijya zihamagarwa imbere y’abantu badashobotse bari mu myanya y’ubutegetsi kugira ngo bisobanure ku byo baregwa. Kristo yatweretse icyo tugomba gukora. We watubereye urugero, ntacyo yigeze akora cyo kwirengera. Urubanza rwe yarweguriye Imana. Bityo abayoboke be na bo ntibagomba kurega, guca iteka, cyangwa se gukoresha igitugu kugira ngo bikize.IyK 79.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents