Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Impano Y’Umwuga N’Ubuhanga Ku Murimo

    Kristo yita ku byo mu ijuru n’ibyo mu isi kuruta uko benshi babitekereza. Ni we washushanije ubuturo bwo mu isi. Yatanze ingero zose zerekeye urusengero rwa Salomo. Umwubatsi wo mu ijuru yashushanije inyubako yera aho izina rye ryagombaga guherwa icvubahiro.IyK 169.6

    Kristo yahaye abubatse ubuturo bwera ubwenge bwo gukora igikorwa cy’akataraboneka (soma Kuva 31: 2-6). Uwiteka yifuza ko abakora imirimo yose bamuhanga amaso nk’uwabahaye ibyo batunze byose. Imana ni yo soko y’ibyiza abantu bahimba n’ibyo bavugurura. Intoke z’umuganga zazobereye gukorakora ku murwayi, n’ubwenge bwe busobanukiwe n’ingingo z’umubiri, ni ubwenge bw’imbaraga z’Imana bwatangiwe kunganira imbabare. Mu byo dukora byose, Imana yifuza kuyobora ibitekerezo byacu kugira ngo dukore umurimo utunganye.IyK 169.7

    Idini n’umurimo w’umuntu si ibintu bibiri bitandukanye; idini rya Bibiliya rigomba gufatanywa n’ibyo dukora byose cyangwa se ibyo tuvuga. Imbaraga z’Imana zigomba gufatanywa n’iz’umuntu mu bikorwa byose. Abantu bagize amahame y’ukuri mu byo kubaka imico yabo, bahora bakurira mu buntu mu byo bubaka byose.IyK 170.1

    Nyamara nta murimo n’umwe Imana ibasha kwemera nyirawo atabanje kurambika inarijye ku gicaniro ngo ibe nk’igitambo gikongorwa n’umuriro. Imana yagize Daniyeli na Yozefu abatware b’abanyabwenge, kuko bagize imibereho iyishimisha. Igihe Daniyeli yari minisitiri wa mbere w’i Babuloni, yari umuhanuzi w’Imana. Abategetsi b’abanyabuhahara bakunda iby’isi, ijambo ry’Imana ribagereranya n’ibyatsi bimera n’uburabyo bwuma. Abakozi babasha gushyira amahame y’ukuri mu byo bakora byose barakenewe. Twigishwa ko mu byo Daniyeli yakoraga byose, nta wabashaga kubigenzura ngo abibonemo n’ifuti na rimwe. Yabereyeho kubera urugero umukozi wese.IyK 170.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents