Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Tumbira Ijuru Wizeye

    Kwizera nyakuri ntigutezuka; gusa n’umugambi udakomwa imbere n’igihe cyangwa umuruho. “Ariko abategereza Uwiteka, bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukisha amababa nk’ibisiga: baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.” Yesaya 40:31. Hariho abagira ubwuzu bwo gufasha abandi ariko bakiyumvamo ko badafite imbaraga mu by’iyobokamana zatuma bagira icyo bamarira bagenzi babo. Abameze batyo bakwiriye gusaba imbaraga Mwuka Muziranenge. Imana ihora yiteguye gusohoza isezerano ryose yasezeranye. Fata Bibiliya yawe mu ntoke maze uvuge uti, ibi ni byo wadusezeraniye ngo: “Musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa. ” Malayo 7:7.IyK 65.6

    Ntitugomba gupfa gusaba mu izina rya Yesu gusa, ahubwo tugomba gusaba twuzuye Mwuka Muziranenge, kuko Umwuka ubwe “ari we udusabira, aniha iminiho itavugwa. ” Abaroma 8:26. Iyo dusenze mu izina rya Kristo dushishikaye kandi twizeye, hakurikiraho gusohozwa kwa ya ndahiro y’Imana yo kuduha ibyo dukeneye.IyK 66.1

    Kristo yaravuze ati, “Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima, mwizere yuko mubihabwa, kandi muzabibona.” Mariko 11:24. “Iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka aratwumva; kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi yuko duhabwa ibyo tumusabye. ” 1 Yohana 5:14,15.IyK 66.2

    Komeza usabe Data wa twese mu izina rya Yesu. Twacumuye ku Mana, nta cyiza yari ikwiriye kuduha, ariko iyo tuyisanze twicuza icyaha cyacu, yirahiye yuko izumva gutaka kwacu. Icyubahiro cy’intebe yayo ikigaragariza mu gusohoza ijambo ryayo.IyK 67.1

    Nk’uko Aroni yashushanyaga Kristo, Umutambyi wacu mukuru ahorana amazina y’abantu be ku mutima we igihe ari ahera. Yibuka amagambo yose yatwigishije kugira ngo ajye adukomeza.IyK 67.2

    Abamushaka bose bazamubona. Abakomanga bose bazakingurirwa. Ntazigera yinuba avuga ati, mwimbuza amahoro, urugi rurakinze. Ntawe azahakanira avuga ko nta bufasha amufitiye. Bona n’ubwo haba mu gicuku abamusaba imigati yo kugaburira imitima ishonje bazayihabwa.IyK 67.3

    Mu mugani, havuga ko uwasabiye umushyitsi we umugati “yahawe icyo yasabye cyose.” Ugira impuhwe nk’iza Kristo zo gushaka gufasha abanyabyaha, “Imana izamumara ubukene bwe bwose, nk’uko ubutunzi bwayo buri muri Kristo Yesu.” Abafilipi 4:19. Ubuhamya bwawe izabukomeza. Kandi ijambo ry’Uwiteka rizava mu kanwa kawe ari iry’ukuri.IyK 67.4

    Mbere y’uko umuntu yitangira gufasha abandi mu byerekeye iyobokamana agomba kubanza kwiherera agasenga, kuko bigomba ubwenge bukomeye kugira ngo usobanukirwe n’ubuhanga bwo gukiza imitima. Imibereho ya Kristo yerekanye uburyo umuntu yakora ibitangaza aramutse yemeye gukoreshwa n’imbaraga y’Imana. Ibyo Yesu yahawe byose na twe dushobora kubihabwa. Noneho saba ku giti cyawe ibyo yasezeraniye abamwubaha.IyK 67.5

    Reka imibereho yawe ihishwe mu ya Kristo.Mwuka Muziranenge azafata iby’Imana ishaka kutumenyesha maze abitere mu mutima w’umwana wayo wumvira. Bityo uzabasha gusobanukirwa no gusobanurira abantu iby’Umuhuza dufite mu ijuru, umwe wadupfiriye nyamara ubu akaba ariho.IyK 67.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents