Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuvuga udakora byangiza Imico

    Kwigira umukiranutsi si byo gukiranuka nyakuri, kandi ababyishingikirizaho bazahera mu bishuko. Benshi bavuga ko bumvira amategeko y’Imana, ntibagira urukundo rw’Imana mu mitima yabo bashobora kugeza ku bandi. Kristo abahamagarira gufatanya na we gukiza abo ku isi, bakavuga bati «Ndajyayo Data, « nyamara ntibagende. Ni abanebwe. Basezeranira Imana amasezerano y’ibinyoma. Iyo bagirana amasezerano n’itorero baba barahira bavuga ko bitangiye gukora umurimo w’Imana, ariko ntibabikora. Bavuga ko ari abana b’Imana, ariko ntibayegurire ubushake bwabo. Bahora mu binyoma. Igihe babajijwe kwitanga, n’igihe babonye umusaraba bagomba kwikorera, baritaza bagasubira inyuma. Bityo kwemera umurimo bikabaguruka, kugomera amategeko y’Imana bakaba ari byo bagira akamenyero. Umutima uranangira, intekerezo zikumirana. Ntimukibwire ngo ubwo mutarwanya Kristo ku mugaragaro muramukorera. Iyo twimana igihe cyacu, cyangwa ubutunzi bwacu, cyangwa izindi mpano Imana yaduhaye, tuba turwanya Kristo. Satani ateza guhunikira n’ubunebwe abiyita abakirsto kugira ngo abone uko yikururiraho abantu. Benshi bashoboza umwanzi kugera ku byo ashaka. Ku bwo kutagira icyo bakora no kutagira icyo bavuga baha Satani akito ko gutegeka abantu bagombaga kuzanwa kuri Kristo.IyK 134.3

    Ni ibitabaho kugira ngo umuntu wahindutse by’ukuri abeho nk’imburamumaro. Ntibishoboka ko twapfa kwinjira mu ijuru. Niba tudaharanira kwinjira mu bwami bw’Imana, cyangwa ngo dushakashake dushishikaye kumenya uko amategeko abugenga ateye, nta bwo dukwiriye kubugiramo umugabane. Abanga gufatanya n’Imana bakiri ku isi, ntibashobora gufatanya na Yo mu ijuru.IyK 135.1

    Abanyabyaha bafite ibyiringiro kuruta abazi ijambo ry’Imana ariko bakanga kuryumvira. Ubona ko ari umunyabyaha arakanguka, agashakira amakiriro ku muganga wavuze ati «Unsanga sinzamwirukana na hato. « Yohani 6 :36. Abo bantu Uwiteka ashobora kubakoresha mu ruzabibu rwe.IyK 135.2

    Umwana wabanje kwanga kumvira ntabwo Kristo yamuciriyeho iteka ; ariko kandi ntiyanamushimye. Abagenza nk’umwana wa mbere ntibakwiriye gushimwa, kuko kuvuga ihanjagari atari ko kuvuga ukuri. Imibereho itunganijwe ni yo ituma abantu bahamya ibya Kristo bashize amanga, ariko ubuhamya bw’umunyabyaha ni igitutsi n’urukozasoni. Umuntu utari indyarya si ukuvuga ko atari n’umunyabyaha. Igihe uhamagawe ngo «jya gukora mu ruzabibu rwanjye uyu munsi,« ntukange. Gukererezwa biteza akaga. Habaho ubwo utakongera guhamagarwa. Icyaha cyose umuntu yakundiriye kigwabiza umuco, kigakomeza ingeso ; ingaruka zikaba kubura imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge n’iz’ibitekerezo. Ushobora kwihana ikibi wakoze, ariko ubwenge bwawe bwaguye ikinya n’ibibi wamenyereye bituma ugira ingorane yo gutandukanya icyiza n’ikibi. Satani abasha guhora akurwanya kenshi akoresheje ingeso mbi zakubayeho akaramata.IyK 135.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents