Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo Kristo Ari Umutunzi Akaba N’Ibuye Ry’igiciro

    Uyu mugani ntiwerekeje gusa ku bantu bashaka ubwami bw’Imana, ahubwo werekeje no kuri Kristo ushaka gusubirana umurage we wazimiye. Umutunzi wo mu ijuru yasanze ko abantu bazimiye bahwanye n’ibuye ry’igiciro. Yabonye ko bishoboka gucungura umuntu wahumanijwe n’icyaha, kandi agasenywa na cyo.IyK 50.1

    Imitima y’abo Umucunguzi yakirishije urukundo rwe, ifite agaciro gakomeye kuruta ako abatigeze gucumura. Imana ntitureba nk’abantu babi badafite agaciro; itureba muri Kristo kandi itubona dusa nk’uko tugomba kumera tumaze guhindurwa n’urukundo rw’Umucunguzi. Yasonzoranije ubutunzi bwose bw’isi n’ijuru ibugura ayo mabuye y’igiciro cyinshi. Reba Zaburi 9:16; Malakiya 3:17.IyK 50.2

    Kristo nk’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane ni we rufatizo twese tugomba kubakaho. Igihe iryo buye ryari rikenewe n’abigishwa Kristo yasize, ni bwo barishakanye umutima wose, maze bohererezwa Mwuka Muziranenge kugira ngo abafashe. Kristo amaze gusubira mu ijuru, yicaye ku ntebe y’ubwami y’imbabazi. Ibyo byagaragajwe no gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekoti. Abantu bari bararindagijwe n’abanzi ba Kristo, babonye akuzwa ngo abe “Igikomangoma n’Umukiza uhesha Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha.” Ibyakozwe 5:31. Basanze afite ubutunzi budashira bwo kugororera abava mu bugome bajya mu nzira yo gukiranuka. Abantu ibihumbi bitatu basanze barahumanijwe n’ibyaha, barahindukira basanga Kristo inshuti n’Umucunguzi wabo. Mwuka Muziranenge yigishije abo bizera barushaho kumenya imbaraga n’icyubahiro bya Kristo, kuva ubwo barambura ibiganza byabo nta cyo bikanga bati: “Turizeye.”IyK 50.3

    Uhereye ubwo amakuru meza y’Umukiza wazutse akwira hose agera no ku mpera y’isi. Itorero ryungutse abihana benshi baturutse imihanda yose, bashaka ibuye ry’igiciro cyinshi. Bari bahuje umugambi. Imirimo yabo yindi barayirengagije bahuriza kuri iyo nshingano imwe. Bari bahuje intego. Umugambi w’abizera bose wari uwo kwerekana ingeso za Kristo zari zibarimo, no kwamamaza ubwami bwe. “Nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose; kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa. ” Ibyakozwe 4:33; 2:47. Iteraniro ryose ryari ryabonye ibuye ry’igiciro cyinshi.IyK 50.4

    Ibyo bizongera kubaho, imbaraga nyinshi izasukwa. Uko gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekoti yari imvura y’umuhindo, ariko imvura y’itumba yo izarushaho kuba nyinshi. Mwuka Muziranenge azongera guhishura Kristo amwerereze ku buryo busumbyeho. Abantu bazabona akamaro k’ibuye ry’igiciro cyinshi, maze bavuge nka Pawulo bati, “Ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo kubwa Kristo.” Abafilipi 3:7.IyK 51.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents