Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Agaciro k’Ijambo ry’Imana

    Umubibyi yabiye ijambo.’’Imbuto ni ijambo ry’Imana” Aha ni ho haboneka itegeko rikomeye rigenga umurimo w’uburezi. Mu mashuri menshi yo muri iki gihe cyacu ijambo ry’Imana ryashyizwe iruhande. Inyigisho z’abanditsi batemera Imana zahawe umwanya w’imbere mu burezi. Guhakana Imana bikabije kwiyongera mu bitabo bikoreshwa mu mashuri. Ijambo ry’Imana ntibakiryiringira ko ari iry’ukuri. Imbuto zo gushidikanya zabibwe mu bitekerezo by’urubyiruko, maze mu gihe cy’ibigeragezo zikamera. Iyo kwizera Imana bibuze, umutima ubura gifasha, n’ikiwurinda. Iyo ijambo ry’Imana ryirengagijwe rigashyirwa iruhande, imbaraga zaryo zikingira umutima irari ribi ziba zitagishoboye gufasha umuntu. Abantu babiba ibinezeza imibiri yabo, muri iyo mibiri ‘basaruramo kubora.” Abagalatiya 6:8.IyK 10.2

    Aha ni ho hava intandaro y’ubwenge buke n’ubushobozi buke. Iyo ijambo ry’Imana ryirengagijwe, ibitekerezo birasigingira, ubwenge bukaba buke, n’ubugome bukiyongera.IyK 10.3

    Umwigisha wese agomba gukundisha urubyiruko ukuri kw’ijambo ry’Imana, maze abigishwa bagasobanukirwa n’uko ryahumetswe n’Imana. Ubwo ni bwo burezi bukwiriye abantu bo muri iki gihe n’abo mu gihe kizaza.IyK 10.4

    Kwiga ijambo ry’Imana mu mashuri ntibyabuza abigishwa kwiga ubumenyi bw’isi ndetse ntibyacisha bugufi urugero rw’uburezi. Nta cyiza kiruta kwiga ibyahesha umuntu ubugingo buhoraho. Reka abasore bacengerwemo n’ukuri Imana yatanze maze ibitekerezo byabo byaguke kandi bikomere.IyK 11.1

    Uburezi bubonerwa mu gucukumbura mu Byanditswe busubiza ishusho ry’Imana mu muntu. Burinda ibitekerezo guteshuka kandi bugateganiriza umwigishwa kuzahabwa ku murage w’abaziranenge.IyK 11.2

    Umwigisha yigisha neza icyo nawe asanzwe azi neza. “Umubibyi yarasohotse ajya kubiba imbuto ze.” Kristo yigishije ukuri kuko yari ukuri. Imico ye, imibereho ye, byose byari bikubiye mu nyigisho ze. Abigisha ijambo bagomba kubaho nk’uko rivuga bakabigaragariza mu bikorwa. Bagomba kuvugank’intumwa Petero bati “Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ahubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuza kwe.” 2Petero 1:16. Bagomba kuvuga nka Yohana bati ‘’Kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe, turabubona, turabuhamya, kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese, tukabwerekwa.” 1 Yohana 1:2.IyK 11.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents