Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Isabato Umunsi Unezeza Kuruta Indi Yose y’Icyumweru

    Umugambi Kristo yari afite yigishiriza mu migani wari uhwanye n’uw’Isabato. Imana yahaye abantu Isabato kugira ngo ibibutse imbaraga zayo zo kurema. Yashatse ko bayimenyera ku mirimo y’ibyiza yashyize mu gihugu yabatujemo. Mu nyigisho za Yesu yibandaga ku bwiza by’ibyaremwe. Ku munsi wera wo kuruhuka kuruta indi minsi yose, niho tugomba kwiga imigani Umukiza wacu yaciye igihe yari mu misozi, mu byatsi bitoshye no mu burabyo. Uko tuzarushaho kwigira ku byaremwe ni ko tuzarushaho gusabana na Kristo.IyK 5.1

    Kristo ntiyafatanije inyigisho ze n’umunsi wo kuruhuka gusa, ahubwo yazifatanije n’icyumweru cy’imihati n’imiruho. Inyigisho ze zerekeye ku kubagara no gusarura n’izindi z’imirimo y’ingirakamaro, yifuzaga ko twazigiraho iby’ukuri kw’Imana. Ibyo yabigiriraga kugira ngo hato imirimo n’imihati yacu ya buri munsi itatwibagiza Imana ; ahubwo ngo itwibutse Umuremyi n’Umucunguzi, bityo icyo gitekerezo kibe uruhererekane nk’umurunga w’izahabu mu byo twitaho byose n’ibyo duhugiramo. Icyubahiro cy’ubwiza bw’Imana tuzakomeza kukibonera ku byaremwe.IyK 5.2

    Tuzahora twiga ibyigisho bakuri ko mu ijuru, kandi tuzarushaho gukurira mu ishusho yo kwera kw’Imana, “twigishwa n’Uwiteka.” Yesaya 54 :13.IyK 5.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents