Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amacakubiri Arogoya Ibirori

    Kristo atugezaho umugabane wa kabiri w’uwo mugani agira ati: “Ariko umwana we w’imfura yari ari mu murima. Agarutse, ngo agere hafi y’urugo yumva abacuranga n’ababyina. Ahamagara umugaragu, amubaza ibyabaye ibyo ari byo. Aramubwira ati, murumuna wawe yaje, none se yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima. Undi ararakara, yanga kwinjira.”IyK 96.3

    Uwo muhungu mukuru ntiyari ahagaritse umutima kubera ikibazo cya murumuna we wazimiye, nk’uko se yari awuhagaritse. Kubera iyo mpamvu ntiyifatanije nabo mu munezero wo kwishimira ko uwahabye ahabutse. Ishyari ry’uko uwararutse bamugiriye icyiza , rituma yanga kwinjira mu nzu ngo yakire murumuna we.IyK 96.4

    Igihe se yasohokaga aje kumwingingira kwinjira, kwiyemera k’uwo musore kwarushijeho kwigaragaza. Yahuraguye ibigambo by’uburakari imbere ya se, avuga ko atigeze amufata nk’umwana we, ngo ahubwo ko yamufashe nk’umugaragu. Imibereho ye yaharaniraga inyungu z’ibigaragarira amaso gusa. Ibyo byatumye agira uruhare ku binezeza by’ibyaha. Yagiriye umuvandimwe ishyari kubera ibyiza yagiriwe. Yerekanye ko atamwitayeho ndetse ko atamwemera nk’umuvandimwe. Ni yo mpamvu yashubije se ati “Uyu mwana wawe.”IyK 97.1

    Ariko se amusubizanya ineza ati “Mwana wanjye, turabana iteka, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. ” Umuhungu we ntiyagombaga kubaza iby’impano cyangwa se ingororano ivuye mu mutungo wa se kuko byose byari ibyabo. Umwana umwe yari yarihwanyuye ku muryango bitewe n’uko atitegereje neza ngo amenye urukundo se amukunda. Ariko yaragarutse ibitekerezo bibi byose bisimburwa n’ibyishimo.IyK 97.2

    “Kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye, none arazutse; yari yarazimiye, none arabonetse.”IyK 97.3

    Mbese uwo muhungu w’imfura yaba yarageze aho akabona ko nubwo murumuna we yari yaragoramye akiri umuvandimwe we? Yaba yaricujije inabi n’ishyari yagiriye murumuna we? Kuri icyo Kristo yaracecetse, ntiyadusobanuriye ibirenze ibyo. Yashatse ko abumva uwo mugani bishakira umwanzuro w’ibyakurikiyeho.IyK 97.4

    Uwo muhungu mukuru ashushanya Abafarisayo bo mu bihe byose batishimira ko abo bita abanyabyaba bihana. Bibwira ko ngo ubwo bo batashayishije mu byaha, bihesheje gukiranuka. Biyita abana bo mu nzu y’Imana, nyamara bakayikorera nk’abacanshuro, badakorana urukundo, ahubwe bakorera ibihembo. Bareba Imana nk’aho ari umukoresha w’intavumera. Kugaruka k’uwararutse bishimisha umutima wa Data wa twese ariko bo bibatera ishyari.IyK 97.5

    Mu mugani umubyeyi wingize umwana we ashushanya ukuntu Imana yakomeje kwinginga Abafarisayo ngo bihane. «Ibyo ntunze byose ni ibyawe.” Si ibihembo ahubwo ni impano. Ubihabwa ku bw’urukundo rwa Data wa twese gusa, ariko ubundi utari ubikwiriye.IyK 98.1

    Kwigira intungane ni ukunyaga Imana icyubahiro kiyikwiriye. Bituma umuntu atagira ubwuzu mu by’iyobokamana ndetse akabikerensa. Uwo muhungu mukuru yarebuzaga amafuti ya murumuna we, agakuririza akantu kose kabi amubonyeho. Bityo akumva ari mu kuri igihe yanga kumugirira imbabazi.IyK 98.2

    Nimwimenyaho ko muri abanyabyaha bakijijwe n’urukundo rwa Data wa twese uri mu ijuru, muzagirira impuhwe abakibabazwa n’icyaha. Muzifatanya n’Imana kugirira impuhwe abazimiye, no gusangira na yo umunezero wo guhabura abahabye. Nguwo umurimo Imana yatoranirije abayikunda kugira ngo «babohore abantu ingoyi z’urugomo, no guhambura imigozi y’uburetwa, no kurenganura abarengana, no guca iby’agahato byose.» Yesaya 58 :6.IyK 98.3

    Uvuga ko uri umwana w’Imana ; ariko «uwo ni mwene so, yari yarapfuye, none arazuse. Yari yarazimiye, none arabonetse.” Ntubasha kumwiyuhagira, kuko ari mwene so kandi na we ni umwana w’Imana nkawe. Igihe umwihakanye uba ugaragaje ko uri umuntu uca inshuro gusa utari umwana mu muryango w’Imana. “Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.” 1 Yohana 4:8IyK 98.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents