Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amakuru Meza Y’Ubutaka Bwiza

    “Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo nibo bumva iryo jambo bakaryemera; ni bo bera imbuto umwe mirongo itatu, undi ijana bityo bityo.” Abumva iryo jambo bakaribika mu mitima yabo, nibo bera imbuto nziza kandi bakihangana.IyK 19.3

    Kuba umuntu afite umutima mwiza ntibisobanura ko ari nta cyaha afite. “Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, ahubwo ni abanyabyaha.” Mariko 2:17. Hahirwa ufite umutima wumvira ijwi rya Mwuka Muziranenge; bene uwo muntu yemera icyaha cye akacyicuza, kandi agashimishwa no kumenya ukuri kugira ngo agukurikize. Umutima utunganye ni uwizera Imana.”Uza ku Mana wese agomba kwizera ko iriho, kandi ko igororera abayishaka.” Abaheburayo 11:6.IyK 19.4

    “Uwo ni we wumva iryo jambo akarisobanukirwa.” Abafarisayo bapfukaga amaso bakaziba n’amatwi yabo, bigatuma ubutumwa butabagera mu mitima. Ariko Kristo yavuze ko abigishwa be bahirwa kuko bemeye kurebesha amaso yabo no kumvisha amatwi bakizera.IyK 20.1

    Abagereranywa n’ubutaka bwiza ntibakiriye iryo jambo nk’aho ari ‘’ijambo ry’abantu ahubwo baryemeye by’ukuri nk’ijambo ry’Imana.” 1 Abates. 2:13. Umwigishwa w’ukuri ni uwakira Ibyanditswe nk’aho ari Imana ivugana na we. Ahindishwa umushyitsi na ryo kuko ari iry’ukuri. Abumvaga neza nka Koluneriyo n’inshuti ze babwiye intumwa Petero bati,“Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.” Ibyakozwe 10:33.IyK 20.2

    Kumenya ukuri ntibiterwa n’ubuhanga ahubwo bituruka ku mutima uboneye, ku kwicisha bugufi no kwizera. Iteka abafite imitima yicisha bugufi bakenera kuyoborwa n’imbaraga y’Imana, maze bagahabwa Mwuka Muziranenge kugira ngo abagezeho ubutunzi bw’ukuri. Uwumva neza iyo amaze kumva azirikana icyo abwiwe. Umwanzi Satani ntabasha kukimusahura.IyK 20.3

    Kumva iryo jambo cyangwa kurisoma gusa ntibihagije. Imana ishaka ko twinira tukibaza iby’urukundo rwayo kandi tukiga n’iby’inama y’agakiza. Umutima utuje kandi uyobowe n’Umwuka w’Imana ntiwabura gusabana n’Imana mu buryo bwo kwiyigisha Ibyanditswe Byera.IyK 20.4

    “Akera imbuto.” Niba ijambo ry’Imana ryaracengeye mu mutima, ntiryabura kugaragariza imirimo myiza n’ingeso nk’iza Kristo. Yesu yivuzeho aya magambo ati:“Mana yanjye nishimira gukora iby’ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Zaburi 40:8. Kandi Ibyanditswe biravuga ngo: “Kuko uvuga ko ahora muri we, akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.” 1 Yohana 2:6.IyK 20.5

    Ugereranywa n’ubutaka bwiza, yumva iryo jambo rikamunyura kandi akemera ibyo ritegeka byose. Ingeso ze n’ibyo akora atuma bimera nk’uko ijambo ry’Imana rivuga. Amategeko y’umuntu ucumura ntacyo amaze uyagereranije n’ijambo ry’Imana. Uyoboka Imana n’ubwo yahomba, akarenganywa, cyangwa se akicwa, akomeza kumvira ukuri. Kandi yera imbuto zo ‘’kwihangana.” Nubwo habaho kubabazwa, umukristo w’ukuri ntashidikanya cyangwa se ngo yihebe. Azirikana impuhwe z’Uwiteka, maze akamutura imitwaro ye yose, kandi agategereza agakiza ke yihanganye. Ibigeragezo byihanganiwe bikomeza umuntu kandi bikubaka ingeso ze. Imbuto nziza zo kwizera, ubugwaneza, n’urukundo zirakura n’ubwo umuntu yaba ari mu maguru y’ibyago n’amakuba, cyangwa se mu mwijima w’icuraburindi.IyK 21.1

    Iyo dukomeje gusaba Imana ubuntu bw’Umwuka, idusubirisha kudushyira ahantu dushobora kwera imbuto; ariko tutamenya umugambi wayo, bikadushobera. Uruhare rwacu ni ukwakira ijambo ry’Imana no kurikomeza, kandi tukaryemerera ngo rituyobore, bityo umugambi waryo ukuzurizwa muri twe.IyK 21.2

    Yesu yaravuze ati “Unkunda, azitondera ijambo ryanjye; na Data azamukunda; tuzaza aho ari, tugumane na we.” Yohana 14:23. Tuzarushaho kugira ibitekerezo bizima nitugirana isano n’Ufite imbaraga zose. Ntituzongera kubaho imibereho yo kwihugiraho kuko Kristo azaba ari muri twe. Ingeso ze zizagaragarira mu mibereho yacu. Bityo tuzera imbuto za Mwuka Muziranenge, bamwe”mirongo itatu, abandi mirongo itandatu, abandi ijana.”IyK 21.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents