Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kuki Hariho Abazakorwa N’Isoni Ku Munsi W’Urubanza?

    Ku munsi uheruka benshi bazaba baburana kwemerwa mu bwami bwa Kristo bazavuga bati “twicaraga imbere yawe tukagaburirwa, ndetse Ukigishiriza mu nzira z’iwacu.” Luka 13:26. Bazavuga bati “Nyagasani, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe? Ntitwakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe? ” Ariko azabasubiza ati “Sinigeze kubamenya, nimwumve imbere. ” Matayo 7:22,23. Ntibagiranye umushyikirano na Kristo muri ubu bugingo; ku bw’ibyo rero ntibashobora kumenya imvugo yo mu ijuru.IyK 202.2

    Amagambo ateye agahinda kurusha andi yose, ni aya y’akaga avuga ngo: “Sinigeze kubamenya. ” Kugirana umushyi-kirano n’Umwuka w’Imana mwagiye mukerensa, ni byo byonyine byajyaga kubaha umwanya mu birori by’ubukwe. Ntimushobora kuzagira uruhare muri bwo. Umuntu ufite umutima wagushijwe ikinya n’iby’isi ntashobora gukunda kunezezwa n’ubwo bukwe cyangwa kubwishimira. Mwivukije ijwi kubera ko mwanze kugirana umushyikirano na ryo.IyK 202.3

    Amatara y’abakobwa b’abanyabwenge ntiyigeze azima muri iryo joro ryo kuba maso. Ni yo yabamurikiye mu birori by’ubukwe. Bityo n’abakurikira Kristo bakwiriye kumurikira abari mu mwijima. Iyo ijambo ry’Imana rikoreshejwe na Mwuka Muziranenge rihinduka umucyo n’imbaraga yo guhindura abaryakiriye. Iyo bakiriye amahame y’ijambo ry’Imana, Mwuka Muziranenge ashyira mu mitima yabo imico y’Imana. Umucyo w’icyubahiro cyayo, n’imico yayo, birabagiranira mu bantu bayo, maze bakamurikira inzira igana mu rugo rw’umukwe, mu murwa w’Imana, ku meza y’ubukwe bw’Umwana w’Intama.IyK 202.4

    Umukwe yaje mu gicuku. No kuguruka kwa Kristo kuzaba igihe ibitekerezo by’isi bizaba bicuze umwijima. Satani azakoresha imbaraga ze zose n’”ubuhendanyi bwose bwo gukiranirwa. ” 2 Abatesaloniki 2:9,10. Umurimo wa Satani ugaragarira mu nyigisho ze z’ubuhakanyi zitagira ingano no mu buyobe bwo muri iyi minsi iheruka. Nta bwo ajyana mu bubata ab’isi gusa, ahubwo ubuhendanyi bwe buyobya n’amatorero yiyita ko ari ay’Umwami wacu.IyK 203.1

    Ubuhakanyi bukomeye buzakomeza kubudika nk’umwijima wa mujyicuku. Ku bantu b’Imana rizaba ijoro ryo kugeragezwa, ijoro ryo gutotezwa bazira ukuri. Ariko muri iryo joro ry’umwijima w’iby’iyobokamana, umucyo w’Imana uzamurika. Imana irabwira buri umuntu wayo iti “Byuka urabagirane, kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye. Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’iicuraburindi uzatwikira amahanga; ariko Uwiteka azakurasira, kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.” Yesaya 60:1,2.IyK 203.2

    Umwijima wo kutamenya Imana utwikiriye isi. Abantu bafashe imico y’Imana uko itari kandi bayisobanura nabi. Muri iki gihe ubutumwa bwayo bukwiriye kwamamazwa, ubutumwa bumurikira abantu kandi bufite imbaraga yo gukiza. Imico y’Imana igomba kumenyekanishwa.IyK 203.3

    “Yewe muntu uzanye inkuru z’ibyiza i Yerusalemu, rangurura cyane ijwi ryawe, rirangurure witinya; ubwire imidugudu y’i Buyuda uti dore Imana yanyu. ” Yesaya 40:9.IyK 203.4

    Abategereje ko Umukwe aza bakwiriye kubwira abantu bati “Dore Imana yanyu. ” Imirasire iheruka y’umucyo wuje impuhwe, n’ubutumwa w’imbabazi buheruka bukwiriye kubwira ab’isi, ni ibyo kubagaragariza urukundo rw’Imana n’imico yayo. Abana b’Imana bakwiriye kugaragaza icyubahiro cyayo, ngo berekane icyo ubuntu bw’Imana bwabamariye. Zuba ryo gukiranuka agomba kumurikira ab’isi abikoresheje amagambo y’ukuri n’ibikorwa bitunganye.IyK 203.5

    Kristo yaje mu isi kugira ngo ayimurikire. “Yasizwe amavuta y’imbaraga n’aya Mwuka Muziranenge, akagenda agirira abantu neza” (Ibyakozwe 10:38, ” akabwiriza abakene ubutumwa bwiza. ” Yaravuze ati: “Yantumye gukiza abafite imitima imenetse, kumenyesha imbohe ko zibohorwa no guhumura impumyi, no kubohora ibisenzegeri. ” Luka 4:18,19.IyK 204.1

    Uwo ni wo murimo yategetse abigishwa be agira ati “Mube ari ko mumurikira abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze bahimbaze So wo mu ijuru.” Matayo 5:16. “Ugaburire abashonje, uzane abakene bameneshejwe ubashyire mu nzu yawe.... Ubwo ni bwo umucyo wawe uzatambika nk’umuseke. ” Yesaya 58:7,8. Bityo no mu ijoro mu by’iyoboka-mana icyubahiro cy’Imana kizamurikira mu itorero ryayo.IyK 204.2

    Ahatuzengurutse hari abakene n’abatagira shinge na rugero. Ni umurimo wacu kubafasha tubunganira mu magorwa no mu buhanya. Dukwiriye kugaburira abashonje, kwambika abambaye ubusa, no gucumbikira abatagira aho baba. Ndetse tugomba no gukora ibirenze ibyo. Urukundo rwa Kristo rwonyine ni rwo rushobora gutuma umutima unyurwa.IyK 204.3

    Igihe Kristo yakizaga abarwayi, yabarambikagaho ibiganza. Uko ni ko natwe tugomba kwegerana n’abifuza ko twabunganira. Hariho abantu benshi batakigira ibyiringiro. Nimwongere mubamurikire. Nimubabwire amagambo y’iiemamutima. Nimubasabire. Nimusomere ijambo ry’Imana abakeneye umutsima w’ubugingo. Abenshi bafite inguma ku mutima zidashobora kuvurwa n’ab’isi. Nimubabwire yuko i Geleyadi hari umuti womora inguma kandi ko hari n’Umuganga. (Reba Yeremiya 8:22.).IyK 204.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents