Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uko kwamamaza ni ugutangaza ko kugaruka kwa Kristo

    kuri hafi, kandi kwitwa ubutumwa bw’iteka ryose. Bityo gutangaza ko kugaruka kwa Kristo kuri hafi ni umugabane w’ingenzi w’ubutumwa bwiza.IyK 110.5

    Bibiliya ivuga yuko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bahugiye mu byo kwinezeza no gushaka amafaranga. Bazaba impumyi ku byerekeye ukuri kw’ibihe byose. “Nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k’Umwana w’umuntu. Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, abantu bararyaga bakanywa, barashyingirwaga bagashyingira n’abakobwa babo, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri ya nkuge ntibabimenya, bigeza n’igihe umwuzure uziye urabahitana bose. Ni na ko no kuza k’Umwana w’Umuntu kuzamera.” Matayo 24:37-39.IyK 111.1

    Muri iki gihe abantu biruka ku ndamu no ku irari rishingiye ku kwihugiraho, nkaho ari nta Mana ibaho cyangwa ubugingo buhoraho. Ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bwagenewe gukangura bene abo, kugira ngo bite ku Mwami Yesu ubararikira kuzasangira na we. Kurarika k’ubutumwa bwiza ni ukumuri-kishiriza isi yose icyubahiro cyabwo. Ni ukugera ku Bantu bo mu nzego zose, abakire n’abakene, n’aboroheje n’abakomeye.IyK 111.2

    Abantu basonzeye ubutumwa bwiza. Bake gusa nibo babwiriza ijambo ry’Imana ritavangavanze n’inyigisho z’abantu. Nubwo abantu bafite Bibiliya, ntibakira imigisha iyirimo Imana yabateganirije. Umwami Yesu arahamagara abagaragu be kugira ngo bashyire ubutumwa bwe abantu barimbukira mu byaha. Mu itegeko ryo “kujya mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ” Kristo akoresha abantu bose yahamagariye kumukorera. Umwami Yesu yifuza ko ijambo ry’ubuntu bwe ryagezwa ku muntu wese.IyK 111.3

    Ku ruhande runini ibyo bibasha gusohozwa umuntu wese agize icyo akora. Kristo yita cyane ku buryo bwiza bwo kwigisha umuntu umwe umwe. Kubera umuntu umwe, ubutumwa bwageze ku bantu ibihumbi. Ntidukwiriye gutegereza ko abantu badusanga; dukwiriye kubashaka. Abantu benshi ntibashobora kwakira ubutumwa hatagize ababubagezaho.IyK 111.4

    Iyo abatambyi b’Abayuda na rubanda baza kwita ku guhamagarwa, baba barafatanije n’intumwa za Kristo kugeza ubutumwa ku bo mu isi. Banze kwitaba, bahamagarwa abakene n’abacumbagira n’impumyi. Abasoresha n’abanyabyaha bemeye kurarikwa. Igihe ubutumwa bwageraga ku batari Abayuda, bwagombaga kubanza kuvugirwa mu nzira “nyabagendwa” ku bantu bafite uruhare mu mirimo y’igihugu, ku bigisha no ku bayobora abantu. Abagombaga kumva uko kurarika mbere na mbere ni abakomeye mu mashyirahamwe, ubucuruzi, abari mu myanya yo hejuru, abantu b’impuguke, n’abigisha b’ubutumwa bwiza batari basobanukirwa n’ukuri ko muri iki gihe.IyK 111.5

    Abakozi benshi b’abakristo ntibatinyuka kwegera abantu bigishijwe bari mu myanya ikomeye bo ku isi, cyangwa abatunzi n’abandi bagize amahirwe yo kubona imyanya y’icyubahiro. Ariko ntibyari bikwiriye kumera bityo. Umuntu aramutse arohamye mu ruzi, ntitwakwihagararira hariya ngo tumureke apfe ngo ni uko ari umwigishamategeko, umucuruzi cyangwa se umucamanza.IyK 112.1

    Benshi mu bari mu myanya yo hejuru bashenguka imitima, barwazwa ubwibone bari ku isi kandi bafite inzara n’inyota by’agakiza. Benshi bashobora gufashwa, abakorera Imana babashije kubasanga bafite ubugwaneza. Kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku ntego yabwo ntibyaterwa no kujya impaka, ahubwo byaterwa no kwieisha bugufi no gushyikirana n’abantu basonzeye umutsima w’ubugingo. Abagabo n’abagore bagaragara ko bagwiriwe n’amahirwe, kenshi babasha gukomezwa n’amagambo yoroheje y’umuntu ukunda Imana.IyK 112.2

    Ijambo ry’ukuri kudakebakeba ry’umwana w’Imana rivuganywe kwiyoroshya, rifite imbaraga yo gufungura ibihindizo by’inzugi z’imitima zimaze iminsi myinshi zugariwe. Mureke umukozi wa Kristo asingire intebe y’Imana afite kwizera, kugira ngo Imana imuhe imbaraga y’agakiza. Azahabwa Mwuka Muziranenge umuhagije. Abamarayika bafasha abantu baguma iruhande rwa Mwuka uwo, kugira ngo bemeze imitima yabo. Mbega ukuntu umujyi wajyaga kuba iremero ry’ubutumwa, iyo abayobozi b’i Yerusalemuu baza kwakira ukuri Kristo yazanye ! Abisirayeli baba barahindutse. Kandi bari kugeza ubutumwa bwiza mu isi yose vuba. No muri iki gihe, iyo abantu bafite ubushobozi baza kuba abakristo bajyaga gukora umurimo ukomeye wo kubyutsa abantu baguye mu cyaha no kwamamaza ubutumwa bw’agakiza! Bidatinze abatumirwa bashobora guteranirizwa ku meza y’Umwami Yesu.IyK 112.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents