Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Guhamagarirwa gushikama

    Abadiventisti b’umunsi wa karindwi bafite umurimo ukomeye cyane. Mu myaka myinshi uhereye mu 1863, Uwiteka yaduhaye umucyo ukomeye w’iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke, ariko se tugendera muri uwo mucyo dute? Mbega ubwinshi bw’abanze kugira imibereho ihuje n’inama z’Imana! Dukwiriye gukuza amajyambere ahwanye n’umucyo twa- kiriye. Ni inshingano yacu gusobanukirwa no kubaha gahunda z’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Ku byerekeye kwirinda dukwiriye kuba imbere y’abandi bantu bose; nyamara muri twe harimo Abakristo bo mu itorero bigishijwe neza, ndetse n’abagabura b’ubutumwa, batumvira nk’uko bikwiriye umucyo Imana yabahaye werekeye kuri iyo ngingo. Barya uko bishakiye kandi bagakora uko bishakiye.IZI2 174.4

    Abigisha n’abayobozi bo mu murimo wacu nibahaguruke bahagarare bashikamye kuri Bibiliya ku byerekeye ubugorozi bw’iby’umuze muke, maze bahamirize abizera beruye ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si. Igitandukanya gikwiriye gushyirwa hagati y’abakorera Imana n’abikorera ubwabo. Neretswe yuko ibyo twigishijwe mu gihe cya mbere cy’ubutumwa ari ingenzi kandi bikwiriye kwitabwaho muri iki gihe nk’uko byitabwagaho kera. Hariho bamwe batigeze bakurikiza umucyo watanzwe w’ibyerekeye ibyokurya. Ubu ni cyo gihe.IZI2 175.1

    Ibyigisho by’imibereho y’umuzemuke bifite ikintu gikomeye bisobanurira umuntu wese uri muri twe. Igihe ubutumwa bw’iby’umuze muke bwangeragaho, nari umunyantege nke, ndakomeye, ngahora ndabirana. Nasabaga Imana kumfasha, nuko inyigisha icyigisho gikomeye cy’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Yanyigishije yuko abakurikiza amategeko yayo bakwiriye kugirana nayo isano yo kwera, kandi kubwo kwirinda mu byokurya no mu byo kunywa bakwiriye kurinda umutima n’umubiri mu buryo butunganiye umurimo. Uwo mucyo wambereye umugisha ukomeye. Narahagurutse mba umugorozi w’iby’umuze muke, nzi yuko Imana izampa imbaraga. Mfite amagara arushijeho kuba mazima muri iki gihe, nubwo ndi umukecuru, kuruta ayo nari mfite nkiri inkumi.IZI2 175.2

    Bamwe bavuze yuko ntakurikije ingeso z’ubugorozi bw’iby’umuze muke nk’uko mbivugisha ikaramu yanjye; ariko mbasha kuvuga yuko nabaye umugorozi w’iby’umuze muke ukiranuka. Abo mu muryango wanjye bazi yuko ibyo ari ukuri.IZI2 175.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents