Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ntimukirengagize iby ‘ubwenge bukennye

    Neretswe yuko mu gihe ababyeyi bubaha Imana bacyaha abana babo, bakwiriye kwiga imico n’ingeso byabo, kandi bagashakashaka kumenya ibyo bifuza. Ababyeyi bamwe bamenya neza cyane ibyo abana babo bifuza byerekeye iby’imibereho yo mu isi; igihe barwaye babarwaza neza kandi babikiranutsemo, maze bagatekereza yuko inshingano yabo irangiye. Aha barafudika. Niho umurimo wabo uba ugitangira. Iby’ubwenge bukennye bikwiriye kwitabwaho. Bigomba ubuhanga kugira ngo ukoreshe imiti ikwiriye gukiza umutima wakomeretse.IZI2 121.1

    Abana bafite ibigeragezo bikomeye byo kwihanirwa, bibabaza byo mu mico yabo nk’uko biba no ku bakuze. Ababyeyi nabo ntabwo bahwanye mu bihe byose. Akenshi bahora bashobewe. Bakora bahuzagurika kandi bashidikanya. Satani arabarwanya, maze bakumvira ibishuko bye. Bavugana ubukana, mu buryo burakaza abana babo, maze rimwe na rimwe bakaba abanyamwaga n’abinuba. Abo bana nabo bakagira uwo mutima, ababyeyi batiteguye kubafasha, kuko ari bo ntandaro y’ako kaga. Rimwe na rimwe ibintu byose bisa n’aho bigenda nabi. Habaho kwinuba impande zose, maze bose bakagira igihe kiruhanya kibabaje. Ababyeyi baherereza umugayo ku bana babo bakabatekereza ko ari abanyagasuzuguro cyane n’ibigande, ko ari abana babi cyane mu isi, kandi ari bo ubwabo bateye uwo muvurungano.IZI2 121.2

    Ababyeyi bamwe babyukisha impagarara nyinshi kunanirwa kwitegeka kwabo. Mu kigwi cyo kubwirana abana ineza ngo bakore iki cyangwa kiriya, babategekesha ijwi ribakangara, maze muri icyo gihe mu minwa yabo hakavamo gucyaha no gukangara kandi abana batari babikwiriye. Babyeyi mwe, iyo ngeso mugirira abana banyu yonona umunezero n’ishyaka ryo gukora ibyiza bari bafite. Bakora ibyo mubategetse, bidatewe n’urukundo, ahubwo bitewe n’uko batahangara gukora ibinyuranye na byo. Umutima wabo utabirimo. Biba umurimo uruhije mu kigwi cyo kunezeza, maze akenshi ibyo bikabatera kwibagirwa ibyo mubategetse, bikabongerera uburakari, bigatuma abana barushaho kuba babi cyane, Amafuti yabo akomeza kugenzurwa, ingeso zabo mbi zikamshaho kubagaragarira, kugeza ubwo bacogora, ntibabe baeyita ku kuba beza cyangwa kutaba bo.IZI2 121.3

    Abana bawe ntibakabone wije mu maso. Niba baguye mu gishuko, maze hanyuma bakabimenya bakihana ikibi bakoze, ubababarire nk’uko wiringiye kubabarirwa na so wo mu ijuru. Ubigishanye ineza, maze ubabohere ku mutima wawe. Iki ni gihe cy’akaga ku bana. Ibishuko bizabazenguruka impande zose kugira ngo bibakwambure, nyamara ukwiriye kubirwanya. Jya ubigisha kukugira ibyiringiro byabo, Jya ureka bakongorere mu matwi ibibababaza n’ibibanezeza. Nubakomeza muri ibyo, uzabakiza imitego myinshi Satani yaringanirije ibirenge byabo bitaramenya iyo byerekeza. Ntugakomerere abana bawe ngo wibagirwe ko nawe wari umwana, kandi ngo wibagirwe yuko ari abana. Ntukabategeho ko baba intungane cyangwa ngo ugerageze kubagira abagabo n’abagore mu mwanya muto mu byo bakora. Nugenza utyo, uzakinga urugi rw’inzira y’ibyo wari kubakorera, maze ubayobore ahari ibishuko bibagirira nabi. maze abandi bahumane ubwenge bwabo bukiri buto utarakanguka ngo ubakize akaga. 23 IT 384-387;IZI2 122.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents