Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubugingo bw'Imana mu mutima w’umuntu ni bwo byiringiro bye gusa

    Idini rya Bibiliya ntacyo ritwara ubuzima bw’umuntu, ari ku mubiri cyangwa mu bwenge. Imbaraga y’Umwuka w’Imana ni yo muti uruta iyindi yose uvura indwara. Abo mu ijuru bose bafite amagara mazima; kandi uko imbaraga zo mu ijuru zirushaho kumenywa cyane, ni ko hazabaho gukira k’umurwayi wizeye. Imico nyakuri y’Ubukristo ni yo soko y’umunezero utagira icyo ugereranywaho. Idini ni isoko idakama. Umukristo abasha kunywaho ashatse, ntigire ubwo ikama.IZI2 150.1

    Isano iri hagati y’umubiri n’intekerezo irakomeye cyane. Iyo kimwe gihuganye, ikindi kibabarabana na cyo. Uko intekerezo zimeze ni ko n’ubuzima bw’umubiri bumera. Iyo intekerezo zirimo amahoro, atewe no kwiyumvamo gukora ibyiza no kubana n’abandi amahoro, bitera umunezero ugera mu myanya yose y’umubiri, bigatuma amaraso agenda neza mu mubiri, maze umubiri wose ukagubwa neza. Umugisha w’Imana ni imbaraga ikiza, kandi rero abahesha abandi imigisha bazabona imigisha ibasesekaraho mu mutima no mu mibereho yabo.IZI2 150.2

    Igihe abagabo bamenyereye kugira ingeso mbi no gukora ibyaha bumviye iby’ukuri kw’Imana, kwemera uko kuri mu mutima kuvugurura imbaraga y'imico yari yarabaye nk’iyanyunyutse. Uyihawe agira imbaraga ziruseho, akagira ubwenge busobanukiwe kuruta mbere atarakomereza umutima we kuri Rutare ruhoraho. Ndetse n’imbaraga ze z’umubiri zongerwa no kumenya yuko ari amahoro muri Kristo. 66T 369. 370;IZI2 150.3

    Abantu bakwiriye kumenya yuko imigisha ituruka ku kumvira bashobora kuyihabwa nk’uko bahabwa ubuntu bwa Kristo. Ubuntu bwe ni bwo buha umuntu imbaraga yo kumvira amategeko y’Imana . Ni bwo bumubashisha gukira ububata bw’ingeso mbi. Iyo mbaraga ni yo imubashisha guhagarara ashikamye mu nzira itunganye.IZI2 150.4

    Igihe ubutumwa bwakiranywe kwera n’imbaraga byabwo, buba umuti uvura indwara zikomoka ku cyaha. Zuba ryo gukiranuka azabarasira “afite gukiza mu mababa ye.”IZI2 151.1

    Ibyo iyi si itanga si ko bibasha gukiza umutima umenetse, cyangwa gutanga amahoro y’umutima, cyangwa gukuraho ibyago, cyangwa gukuraho indwara. Icyubahiro, ubwenge, amahirwe, byose ntibibasha kunezeza umutima ufite agahinda cyangwa kugarura ubugingo bwononekaye. Ubugingo bw’Imana mu mutima ni bwo byiringiro by’umuntu gusa.IZI2 151.2

    Urukundo rwa Kristo aha umuntu ni rwo mbaraga itanga ubugingo. Umugabane wose w’ubugingo, ubwonko, umutima, n’imitsi yumva, ni rwo rubikiza. Ni rwo rukoresha imbaraga zose z’umuntu. Rubatura umutima rukawuvana mu bubata bw’icyaha n’umubabaro, no gushidikanya n’ibyago bimenagura imbaraga z'ubugingo. Ni ro rutera ituze n’umunezero. Rutera umunezero mu mutima utabasha kubuzwa n’ikindi icyo ari cyo cyose cyo mu isi, umunezero ukomoka ku Mwuka Wera, umunezero utanga amagara mazima,umunezero utanga ubugingo.IZI2 151.3

    Umukiza wacu aravuga ati: “Nimuze munsange, ndabaruhura.” Yabivugiye atyo kubwo gukiza indwara z’umubiri n’iz’umutima. Nubwo abantu ari bo biteje umubabaro kubw’imirimo yabo mibi bakoze, abarebana impuhwe. Muri we babasha kubona gufashwa. Abamwiringira azabakorera ibikomeye. 7MH 115;IZI2 151.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents