Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Satani ntashobora kwinjira mu bwenge bwacu tutamwemereye

    Imana yagennye mbere hose yuko tutazageragezwa ibiruta ibyo dushobora kwihanganira, ahubwo mu kigeragezo cyose izashyiraho ubuhungiro. Niba tugira imibereho irundukiye ku Mana, ntituzakundira ubwenge bwacu kwishimira kwitekereza .IZI2 82.3

    Niba hari inzira iyo ari yo yose Satani abasha gucamo akemererwa kwinjira mu bwenge, azabiba urukungu rwe maze arutere gukura ruzageze aho rwera umusaruro mwinshi. Nta buryo Satani abasha gutegeka ibitekerezo, n’amagambo, n’imirimo, keretse nidukingura urugi tukamurarikira kutwinjiramo ku bushake bwacu. Ubwo ni bwo azinjira, maze ukuri aguhinduze kuba imburamumaro kurandura imbuto nziza yabibwe mu mutima.IZI2 82.4

    Ntabwo byatugwa amahoro kumara igihe kirekire dutekereza ingaruka ikomoka ku kumvira inama za Satani. Icyaha gikoza isoni kandi kikarimbura umuntu wese ucyishimira; nyamara kamere yacyo ni uguhuma amaso no kuriganya, kandi kitwohesha ingororano zo kudushyeshyenga. Niba duhangara kujya aho Satani ari, nta byiringiro tuba tugifite byo kurindwa imbaraga ye. Aho bigereye ubu ngubu, dukwiriye kwica inzira yose umushukanyi abasha gucamo adusanga.IZI2 82.5

    Umukristo wese akwiriye guhora yirinze, agenzura inzira yose y’umutima aho Satani abasha kunyura. Akwiriye gusaba gutabarwa n’Imana kandi ubwo nyine akarwanya irari ryose ry’icyaha ashikamye. Abasha kuneshesha umuhati w’ubutwari, n’uwo kwizera, n’uwo kwihana. Ariko akwiriye kwibuka yuko kugira ngo aneshe intambara, Kristo akwiriye kuguma muri we na we akaguma muri Kristo.IZI2 83.1

    Ikintu cyose gishobora gukorwa gikwiriye gukorerwa kwishyira ubwacu n’abana bacu aho tutareba gukiranirwa gukorerwa mu isi. Dukwiriye kwirinda twitonze ibyo amaso yacu areba n’ibyo amatwi yacu yumva kugira ngo ibyo bintu bibi cyane bitatwinjira mu bwenge. Ntukarebe uko wabasha kugenda hafi y’imanga mbi ngo wibwire ko uri bube amahoro. Wirinde kwegera ahari akaga. Ibifitiye umutima umumaro ntibikwiriye gukinishwa. Ubutunzi bwawe ni ingeso zawe. Zirinde nk’uko warinda ubutunzi bw’izahabu. Kwera. kwiyubaha, imbaraga ikomeye yo kudacogora, bikwiriye guhora bigundiriwe kandi bikomejwe. Mu byo ubitse. Ntihakwiriye kuvamo na kimwe; akamenyero, n’ubwenge buke bishobora gushyira mu kaga umutima wemeye gukingurira ibishuko urugi, maze imbaraga yo kurwana ikagabanuka. 1 AH 401-404.IZI2 83.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents