Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwinegura ubwawe bifite agaciro

    Iyaba abitwa Abakristo bose babashaga gukoresha imbaraga zabo bakareba ibibi bikwiriye gusubirwaho bibarimo, mu kigwi cyo kuvuga ibyaha by’abandi, habayeho kwihana biruseho mu itorero muri iki gihe. Mu gihe Uwiteka atunganya amabuye ye y’igiciro cyinshi, anezezwa n’ukuri no gukiranuka no kwizera. Abamarayika bakoreshwa umurimo wo kurema amakamba ya bene abo, kandi kuri ayo makamba y’inyenyeri nziza cyane hazaba harabagiranishwa n’ubwiza n’umucyo bituruka ku ntebe y’Imana.IZI2 98.1

    Uwiteka ariho aragerageza kandi aragenzura ubwoko bwe. Ukwiriye kurushaho cyane uko ushoboye kose, ukinegura mu mico yawe idatunganye; ariko ujye uba umugwaneza, n’umunyebambe, n’imfura ku bandi. Jya uhora ubaza buri munsi uti: Mbese ndi umunyakuri mu mutima, cyangwa sc uko niyumva ni ukwishuka? Saba Uwiteka akurinde udashukwa muri ubwo buryo. Ibyiza bihoraho birakubikiwe. Igihe abenshi cyane bariho bifuza icyubahiro kandi bagahorana agatima ko kwifuza inyungu, mbese mwebweho, bene data, murashakashakana umwete ubwishingizi bw’urukundo rw’Imana maze mugataka muti: Ni nde uzanyereka uko nakora kugira ngo guhamagarwa no gutoranywa kwanjye byemerwe?IZI2 98.2

    Satani yiga ibyaha bya kamere by’abantu yitonze, maze agatangira umurimo we wo kubareshya no kubatega. Turi mu ngati y’ibishuko, ariko tuzanesha niba turwana intambara z’Umwami kigabo. Twese turi mu kaga. Ariko nimugenda mwicisha bugufi kandi musenga muzava mu ruganda rwo kubagerageza mufite igiciro kiruta icy’izahabu nziza cyane, ndetse murusha izahabu nziza ya Ofiri. Nimuba abanenganenzi kandi ntimusenge, muzamera nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. 105T 96-98.IZI2 98.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents