Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusenga no kwiga Bibiliya bitera umuntu guhitamo igikwiriye

    Ubukwe ni umuhango wera wahanzwe n’Imana kandi ntabwo ukwiriye rwose kujyanwamo umutima wo kwikunda. Abarangamiye gutera iyo ntambwe bakwiriye gutekereza icyubahiro cyawo bibombaritse kandi basenga bashakashaka n’inama y’Imana kugira ngo babashe kumenya yuko bakurikiye inzira bafatanijemo n’iby’Imana ishaka. Ibyo Ijambo ry’Imana ryigisha byerekeye ku bukwe bikwiriye kuzirikanwa byitondewe. Abo mu ijuru bishimira ubukwe butahanywe umutima wifuzanya umwete gusohoza ibyo Ijambo ry’Imana ryigisha.IZI2 12.5

    Niba hariho ikintu icyo ari cyo cyose gikwiriye kuzirikanwa impamvu yacyo, kandi ukakigambirira udahubutse, icyo kintu ni ugushyingirwa. Niba Bibiliya ari yo mujyanama ukenewe rwose, ni yo ikwiriye kubanziriza intambwe yo gufatanya abantu mu mibereho y’iteka. Igikomeye muri ibi ni uko abenshi bayoborwa n’ibitekerezo byabo, kandi akenshi indwara y’urukundo rw’agahararo ijyana abantu ku kurimbuka. Aha ni ho abasore bagaragariza ubwenge buke kuruta ku kindi kintu icyo ari cyo cyose; aha ni ho banga kugirwa inama. Igitekerezo cyo gushyingirwa gisa n’aho kibaye imbaraga ibahumisha ubwenge, ntibemere kwiyegurira Imana. Ubwenge bwabo burazigwa, maze bagakomeza gukorera mu rwihisho, nkaho bafite ubwoba yuko imigambi yabo iza kugira ikiyizitira.IZI2 13.1

    Benshi bomokera mu cyambu cy’amakuba, bakennye umwerekeza ariko bannyega umufasha ukenewe cyane, bakibwira yuko bafite ubwenge buhagije bwo kuyobora inkuge yabo, maze ntibamenye yuko bagiye gusekura ku rutare ruhishwe rubasha gutuma inkuge yo kwizera n’umunezero imeneka... Keretse nibaba abigishwa b’abanyamwete ba rya Jambo (Bibiliya) naho ubundi bazagira amafuti akomeye, azonona umunezero wabo n’uw’abandi wo mu bugingo bwa none n’ubwo mu gihe kizaza.IZI2 13.2

    Niba abasore n’inkumi basengaga kabiri ku munsi bataratekereza ibyo gushyingirwa, noneho bakwiriye gusenga kane mu munsi mbere yo gutangira iyo ntambwe. Gushyingirwa ni ikintu kizareshya ubugingo bwawe kikabuhindura, ukiri muri iyi si no mu isi izaza.IZI2 13.3

    Umugabane munini w’ubukwe bwo mu gihe cyacu, n’uburyo bucyuzwa, bituma ubwo bukwe buba ikimenyetso kimwe mu bimenyetso by’iminsi y’imperuka. Abagabo n’abagore batagonda ijosi, badakurwa ku ijambo batuma Imana ititabwaho. Idini bariterera iyo nk’aho ritagize icyo rimaze muri icyo gihe cy’icyubahiro kandi gikomeye.IZI2 13.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents