Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akamaro ko kuba umunyakuri ku bana

    Ababyeyi bakwiriye kuba ibyitegererezo byo kuba abanyakuri, kuko iki ari icyigisho cya buri munsi gikwiriye gushimangirwa mu mutima w'umwana. Gahunda itayoba ni yo ikwiriye gutegeka ababyeyi mu byo bakora byose mu mibereho yabo, cyane cyane igihe bigisha kandi barera abana babo. “Umuntu, naho ari umwana, amenyekanira ku byo akora, niba umurimo we uboneye, kandi utunganye.”Umutegarugori ukeneye ubwenge bumukwiriye, kandi udakurikiza uko ayobowe n’Uwiteka. ashobora kwigisha abana be kuba abashukanyi n’indyarya. Ingeso zakunzwe zishobora gukomera cyane kugeza aho kubeshya biba ingeso ibaye nko guhumeka. Kuryarya kukaba mu mwanya wo gukiranuka n’ukuri.IZI2 123.3

    Babyeyi ntimukabeshye na gato; ntimukavuge ibinyoma na gato mu byo mwigisha cyangwa mu cyitegererezo mutanga. Nimushaka ko abana banyu baba abanyakuri, mube abanyakuri ubwanyu. Mube abakiranutsi n’abatayobagurika. Kuko iyo abategarugori bamenyereye kubeshya no kutaba abanyakuri, abana bakurikiza icyitegererezo cyaboIZI2 123.4

    Ni ikintu cy’ingenzi ko mu mibereho y’umutegarugori habamo gukiranuka mu bintu byose, kandi ni ingenzi mu byo kurera abana kwigisha abakobwa n’abahungu bakiri bato ko badakwiriye kubesha cyangwa kuriganya gato mu tuntu duto hanyuma y’utundi. 25 CG 151, 152;IZI2 123.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents