Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inshingano y'itorero

    Rimwe nijoro nari ndi mu nteko y’abantu, aho ikibazo cy’iby’uburezi cyateraga impagarara mu mitima y’abantu bari aho bose. Umuntu umwe wari umaze igihe kirekire ari umwigisha wacu yaganirizaga abantu, maze aravuga ati: “Ikibazo cy’iby’uburezi gikwiriye kunezeza Abadevantisiti b’umunsi wa karindwi bose.” 7 6T 162’IZI2 131.2

    Itorero rifite umurimo w’ingenzi rikwiriye gukora mu byo kwigisha no kurera abana baryo, kugira ngo batazakururwa n’abafite ingeso zonona, ubwo bazaba bagiye mu ishuri cyangwa mu rundi rugaga. Isi yuzuye gukiranirwa no gusuzugura iby’Imana ishaka. Imijyi yahindutse nk’i Sodoma, kandi abana bacu bahora batsiritana n’ibibi byinshi buri munsi. Abajya mu mashuri ya Leta kenshi bifatanya n’abandi bahinyutse kubarusha, abicikira ntibabe mu ishuri ku gihe n’abatahira ubwomanzi. Imitima y’abasore inyurwa manuma keretse abo babana bagize ingeso ziboneye naho ubundi Satani azakoresha abo bana bahinyurwa kwikururira abo bigishijwe neza kubarusha. Nuko rero mu gihe ababyeyi bubahiriza Isabato baba bataramenya ibikorwa, bakaba biga ibyigisho by’ibibi, maze imitima y’abana ikononekara.IZI2 131.3

    Imiryango myinshi yimukira aho amashuri yacu manini yahanzwe, kugira ngo abana babo bigishwe, yaba igize neza biruseho yigumiye aho iri. Bakwiriye gutera itorero barimo ubutwari bwo guhanga ishuri ry’itorero, aho abana bari aho batuye bashobora kubonera ubwenge bwa Gikristo bw’uburyo bwose kandi bukwiriye. Byabera abana babo byiza cyane, nabo ubwabo, n’umurimo w’Imana, baramutse bigumiye mu matorero mato, aho bashakirwa gufasha, mu kigwi cyo kujya mu matorero yagogoye, hahora ibishuko iteka byo kugira intege nke mu by’umwuka kuko badakenewe.IZI2 132.1

    Ahantu aho ari ho hose hari abubahiriza Isabato bakeya, ababyeyi bakwiriye gufatanya bakaringaniza ahantu ho kwigira ku manywa, aho abana n’abasore babo bashobora kwigira. Bakwiriye gukoresha umwigisha w’Umukristo, w’umukozi w’Imana witanze uzigisha abana mu buryo bwo kubatera kuba abakozi b’Imana. 8 CT 173, 174’IZI2 132.2

    Dutegekwa n’isezerano rikomeye kandi rycra ry’Imana ko tugomba kuyizanira abana bacu ngo twe kubajyana mu isi, tukabigisha kudashyira amaboko yabo mu kuboko kw’isi, ahubwo ngo bakunde Imana kandi bayubahe, bakurikize amategeko yayo. Bakwiriye kwinjizwamo igitekerezo cy’uko baremwe ku ishusho y’Umuremyi kandi yuko baremwe ku ishusho ya Kristo ubwo baremwaga. Ubwenge bubahesha agakiza bukwiriye gutangwa mu buryo bwitondewe cyane, kandi bugatera imibereho n’ingeso gusa n’iby’Imana. 9 6T 127;IZI2 132.3

    Kugira ngo haboneke abakoze bahagije, Imana yifuza yuko amashuri y’ubwenge ahangwa mu bihugu bitari bimwe, aho abigishwa b’ingenzi bashobora kwigishirizwa mu migabane yo kwimenyereza ubwenge n’ukuri kwa Bibiliya. Uko abo bantu bazajya bakora, bizatuma ukuri k’umurimo ukorwa ubu kugera mu bihugu bishya.IZI2 132.4

    Usibye abantu bakwiriye koherezwa bavuye aho ishyirahamwe ry’umurimo wacu rimaze iminsi ngo babe abakozi b’Imana, abantu bo mu migabane itari imwe y’isi bakwiriye kwigishwa gukorera abo mu gihugu cyabo n’abaturanyi; kandi biramutse bishobotse, byaba byiza ko bigishirizwa iwabo aho bazakora. Ni rimwe na rimwe bibera byiza umukozi cyangwa se umurimo kugomba kohereza umukozi kujya kwigira mu bihugu bya kure. 10 6T 171;IZI2 132.5

    Itorero ni umuntu wese, niba tuzahagarara mu rubanza, dukwiriye kwihatira kwigisha abasore bacu kugira ngo babe bakwiriye gukora mu migabane y’uburyo bwose y’umurimo ukomeye twahawe. Dukwiriye kugira inama z’ubwenge kugira ngo ubwenge bushyitse bw’abafite impano bubashe gukomezwa no kuyoborwa neza, no gutunganywa mu buryo bukurikije gahunda yo hejuru cyane, kugira ngo umurimo wa Kristo udakomwa mu nkokora no kubura abakozi b’abanyabwenge, babasha gukorana umurimo wabo umuhati no gukiranuka. 11 CT43;IZI2 133.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents