Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uko umubyeyi wonsa akwiriye kumeru

    Ibyokurya byiza cyane by’uruhinja ni amashereka ya nyina. Ibyo ntakwiriye kubyimwa ku mpamvu nkeya. Umubyeyi aba abaye intavumera niba yihunza gukora umurimo mwiza wo konsa akana ke, abitewe no kwishakira umunezero cyangwa kudamararira hamwe n’abandi.IZI2 46.3

    Igihe umwana yonka amashereka ya nyina ni igihe cyo kwitonderwa. Ababyeyi benshi igihe bonsa bakora imirimo iteye agacuho maze amaraso yabo agashyuha bitewe no guteka; uruhinja rurarwara cyane, bidatewe n’amashereka y’umuriro uva mu mabere ya nyina gusa, ahubwo bitewe n’uko amaraso yarwo yandujwe n’ibyokurya bitarimo ibitunga umubiri nyina yariye byamuteye indwara y’umuriro umubiri wose maze bikanduza amashereka umwana yonka. Umwana kandi yanduzwa n’uko ubwenge bwa nyina bumeze. Iyo ari umuntu uhorana agahinda, urahuka vuba, urakara, ushoza intambara, amashereka umwana yonka arandura, kenshi bikamutera kurwara ibyo mu nda, kugubwa nabi, ubundi kandi bikamutera indwara yo gushiguka no kwikanga.IZI2 46.4

    Ingeso z’umwana kandi zituruka ku rugero rutewe n’uko amashereka yonka amaze. Ni ikintu cy’ingenzi cyane ku mubyeyi mu gihe yonsa ko agira umunezero mu mutima we, agategeka umutima we rwose. Iyo agenje atyo, ntacyo amashereka y’umwana aba, kandi ituze, n’ingeso yo kwitegeka nyina afite mu byo agirira umwana we bigira icyo bimara cyane mu byo gutunganya ubwenge bw’uruhinja. Niba uruhinja rwikanga, rugashiguka ku mpamvu nkeya, nyina akwiriye kugira uburyo bwo kumuhumuriza adahubutse no kumuhendahenda, ubwo nibwo umwana azabasha gukura neza cyane afite amagara mazima.IZI2 47.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents