Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusenga kwa mu gitondo na nimugoroba

    Yemwe babyeyi, nimujye muteranyiriza abana banyu hamwe mu gitondo na nimugoroba babakikize, maze mwerekeze umutima ku Mana muyihendahendera kubafasha mwicishije bugufi. Abo bana banyu bari mu bishuko. Imiruho ya buri munsi igose inzira y’abasore n’abasaza. Abashaka kugira imibereho yo kwihangana, n’urukundo, n’umunezero bakwiriye gusenga. Tubasha kunesha inarijye gusa tubibashishijwe no guhora twakira umufasha uturuka ku Mana.IZI2 62.1

    Niba hariho igihe urugo rwose rukwiriye kuba urugo rwo gusenga, icyo gihe cyaba iki turimo. Guhakana Imana no gushidikanya birarushaho kugwira. Ibicumuro ni byose. Ibibi bigwiriye mu mitima y’abantu. Kubwo gutegekwa n’icyaha imbaraga z’umutima ziri mu bubata bwa Satani. Ubugingo bw’abantu bwabaye urubuga rw'ibikino bye. Keretse ukuboko gukomeye kuramburiwe gukiza naho ubundi umuntu agenda agana aho se w’ubugome amuyoboye.IZI2 62.2

    Nyamara kandi, muri iki gihe cy'akaga gateye ubwoba, bamwe mu biyita Abakristo ntibagira gusenga kw’ab’urugo. Ntibahera Imana icyubahiro mu rugo rwabo; ntibigisha abana babo kuyikunda no kuyubaha. Abenshi bitandukanyije n’Imana bayijya kure cyane bituma biyumvamo yuko bayegereye bacirwaho iteka. Ntibashobora ” kwegera intebe y’ubuntu badatinya,” “barambuye amaboko yera badafite umujinya kandi batagira impaka.” (Abaheburayo 4:16’ 1 Timoteyo 2:8). Bafite ishusho yo kubaha Imana ariko badafite imbaraga.IZI2 62.3

    Kwibwira yuko amasengesho atari ikintu cy’ingenzi ni inama imwe y’uburyarya Satani akoresha akabishobora ashaka kurimbura ubugingo bw’abantu. Gusenga ni ugusabana n’Imana, ari yo Soko y’ubwenge, isoko y’imbaraga, n’amahoro, n’umunezero. Yesu yasabye Se “ataka cyane arira.” Pawulo ahendahendera abizera gusenga ubudasiba, “mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho. Yakobo aravuga ati: “Musabirane. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.” (Abatesalonike 5:7; Yakobo 5: 16).IZI2 62.4

    Ababyeyi bakwiriye kugotesha abana babo uruzitiro rw’amasengesho y’ukuri kandi asenganwe umwete. Bakwiriye gusenga bafite kwizera gushyitse yuko Imana izabana nabo kandi yuko bo n’abana abamarayika bera bazabarindana imbaraga y’icyago ya Satani.IZI2 63.1

    Mu rugo rwose hakwiriye kubaho igihe kigenwe cyo gusenga kwa mu gitondo na nimugoroba. Mbega ukuntu ari ikintu gikwiriye kwikoranirizaho abana mbere yo gufungura mu gitondo, ushimira Data wa twese wo mu ijuru ko yabarinze muri iryo joro rikeye, no kumusaba kubafasha no kubayobora no kubarinda muri uwo munsi! Mbega ukuntu bikwiriye mu gihe cya nimugoroba ko ababyeyi n’abana bongera guteranira imbere y’Imana kandi bakayishimira imigisha yabahaye muri uwo munsi.IZI2 63.2

    Mugitondo cyose mujye mwiyegurira Imana hamwe n’abana banyu muri uwo munsi. Mwe kwibarira amezi n’imyaka; ibyo si ibyanyu. Mwahawe umunsi umwe mugufi gusa. Muwuhabwa nkaho ari wo w’iherezo ryanyu ku isi, amasaha yawo muyakoreremo Shobuja. Inama zanyu zose muzishyire imbere y’Imana, kugira ngo zisohozwe cyangwa ze gusohozwa bikurikije uko ububasha bwayo buri. Mwemere inama zayo mu kigwi cyo kwemera izanyu, nubwo kuzemera byabatera kureka imigambi yagenwe. Uko ni ko imibereho izarushaho guhindurwa n’icyitegererezo cyo mu ijuru; “kandi amahoro y’Imana ahebuje rwose ay’umuntu yamenya, azarindira imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.” Abafilipi 4:7.IZI2 63.3

    Se w’abana akwiriye gusengesha, atahaba bigakorwa na nyina agatoranya umurongo w’Ibyanditswe unejeje kandi wumvikana neza. Uko gusenga gukwiriye kuba kugufi. Iyo usomye igice kirekire cyangwa ugasenga amasengesho maremare, uko gusenga kurarambirana, maze igihe gusenga kurangiye bakumva borohewe. Igihe umwanya wo gusenga ubaye mubi kandi ukarambirana bikoza Imana isoni, iyo uwo mwanya urambiranye cyane, kandi ukabamo ubukonje cyane, abana barawanga.IZI2 63.4

    Babyeyi, umwanya wo gusenga nimuwugire umwanya unejeje cyane. Nta mpamvu yatuma uwo mwanya utaba umwanya unejeje wo kwishimirwa kuruta iyindi myanya yose y’uwo munsi. Umwanya muto wo kuwitegura uzakubashisha kuwuzuzamo ibinejeje n’ibigize icyo byunguye. Umwanya wo gusenga ujye uhora uwuhinduramo gahunda. Ibibazo byerekeye ku murongo wasomwe bishobora kubazwa, kandi hakagira amagambo make meza, akwiriye avugwa. Indirimbo yo guhimbaza ikwiriye kuririmbwa. Amasengesho akwiriye kuba magufi, agize icyo asobanuye. Usaba akwiriye gushimira Imana ineza yayo mu magambo make kandi aboneye, kandi akayisaba kubafasha. Bibaye ibishoboka abana nabo bagira icyo basoma kandi bagasenga. Guhabwa ubugingo buhoraho byonyine ni byo bizagaragaza ubwiza bw’ibihe byo gusenga byagizwe.IZI2 64.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents