Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Babyeyi mukorere hamwe muhesha abana banyu agakiza

    Iyaba umwenda ukinze wabashaga gukurwaho, maze ababyeyi b’abana bakareba nk’uko Imana ireba imirimo yakozwe mu munsi, kandi bakareba uburyo ijisho ryayo ritagira iherezo rigereranya imirimo yabo bombi, batangazwa n’iby’abo mu ijuru babona. Se w’abana yabona umurimo we woroheje, mu gihe nyina akeneye kongerwamwo ubutwari n’imbaraga zo gukorana umurimo we ubwenge no kudatezuka no kwihangana. Ubwo ni bwo yamenya agaciro kawo. Mu gihe se yabaga ahugiye mu bintu bishiraho bikarangira, nyina yabaga ahugiye kungura ubwenge bw’abana n’ingeso zabo, adakora ibizamara igihe gito ahubwo akora ibizahoraho.IZI2 54.3

    Inshingano se w’abana abafiteho ntizibasha guhabwa nyina. Niba nyina w’abana asohoza inshingano ze, aba afite umutwaro uhagije. Ababyeyi nibakora bafatanyije, ni bwo bazabasha gusohoza umurimo Imana yabashinze.IZI2 54.4

    Se w’abana ntakwiriye gushaka urwitwazo rwo kumubuza gusohoza umugabane we wo kwigishiriza abana be kuzahabwa ubugingo no kudapfa. Akwiriye gufatanya n’umugore we iyo nshingano. Iyo ni inshingano y’umubyeyi w’umugabo n’iy’umugore. Ababyeyi bakwiriye gukundana no kubahana, niba bashaka ko izo ngeso zikurira mu bana babo.IZI2 55.1

    Ufite abana b’abahungu mu rugo rwe, nubwo yaba yarahamagariwe gukora iki, ntabwo akwiriye kwirengagiza imitima yashinzwe. Yabyariye abo bana mu isi, yiha inshingano ivuye ku Mana yuko azakoresha imbaraga ze uko ashoboye kose kubarinda kubana n’ababi no kugira incuti mbi. Ntakwiriye kureka abahungu be b’inkubaganyi ngo barerwe na nyina burundu. Uwo ni umutwaro umuremereye cyane.IZI2 55.2

    Akwiriye kuringaniza neza uko barerwa mu buryo bushimishije abana na nyina. Bishobora gukomerera nyina cyane kwimenyereza kwitegeka no gukorana ubwenge mu gihe yigisha abana be. Biramutse bibaye bityo, se aba akwiriye kwikorera umutwaro uruseho mu mutima we. Akwiriye kugambirira gukorana umuhati cyane agakiza abana be.IZI2 55.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents