Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 35: ICYO ABASORE BAHAMAGARIRWA GUKORA

    Basore, ncuti nkunda, icyo mubiba ni cyo muzasarura. Ubu ni igihe cyanyu cyo kubiba. Mbese umusaruro uzaba iki? Ijambo ryose muvuga, ni imbuto nziza cyangwa imbuto mbi kandi amaherezo ikazazanira umubibyi umunezero cyangwa umubabaro. Imbuto yabibwe ni yo izasarurwa. Imana yabahaye umucyo ukomeye n’amahirwe menshi. Uwo mucyo umaze gutangwa, akaga kanyu mumaze kukerekwa neza, inshingano isigaye iba ari iyanyu. Uko mugenza umucyo Imana yabahaye, ni byo bizaba urugero rwo kubahesha umunezero cyangwa se umubabaro.IZI2 104.1

    Mwese mufite ibyiza cyangwa ibibi mushobora gushyira mu bwenge no mu ngeso z’abandi. Icyakora uko mugenza byandikwa mu gitabo cy’urwibutso cyo mu ijuru. Marayika abana namwe akandika ibyo muvuga n’ibyo mukora. Igihe mubyutse mu gitondo, mbese mwiyumvamo ko mubuze shinge na rugero kandi ko mukennye imbaraga ivuye ku Mana? Mbese aho mumenyesha So wo mu ijuru ibyo mukennye mwieishije bugufi kandi mubikuye ku mutima? Niba ari ko mubigenza, abamarayika bandika amasengesho yanyu, kandi niba ayo masengesho atavuye mu minwa iryarya, mu gihe muzaba muri mu kaga ko gukora ikibi mutagambiriye cyatuma imibereho yanyu ituma abandi bakora ibibi, marayika ubarinda azababa iruhande, abayobore mu nzira nziza, abashakire amagambo muvuga, kandi abatere gukora ibyiza.IZI2 104.2

    Niba wiyumvamo ko nta kaga urimo kandi niba udasaba gufashwa no guhabwa imbaraga yo kunesha ibishuko, umenye neza yuko uzateshuka inzira. Mu gitabo cy’Imana cyo ijuru hazandikwamo ko wirengagije inshingano yawe, kandi ku munsi wo kugeragezwa uzasangwa udashyitse.IZI2 104.3

    Hariho bamwe babazengurutse bigishijwe iby’idini, n’abandi kandi bagiriwe neza, bashyeshyenzwe, bagizwe shyashya, kandi barashimagizwa kugeza ubwo bononekaye rwose ntibaba bakigira imibereho ikwiriye. Ndavuga ibyerekeye ku bantu nzi. Ingeso zabo zayobejwe no kwishakira umunezero, no gushyeshyengwa n’ubunebwe bituma baba imburamumaro mun ubu bugingo. Niba babaye imburamumaro muri ubugingo , twagira byiringiro ki byo muri bwa bugingo aho byose bizaba biboneye kandi byera, kandi aho bose bazaba bafite ingeso zishyize hamwe? Nasabiye abo bantu; naganiriye na bo umwe umwe. Nabonye yuko bakora ibiyobora abandi mu bitagira umumaro, mu gukunda imyambaro, no kutita ku byo bazahabwa bihoraho. Ibyiringiro by’abo bantu ni uko bakwitondera inzira zabo, bagacisha bugufi ubwibone bwabo n’imitima yibona, bakabishyira imbere y’Imana, bakicuza ibyaha byabo, maze bagahinduka. 13T367,364 ;IZI2 104.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents