Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abigisha bayoborwa n ‘Imana

    Uwiteka akorana n’umwigisha wese witanze; kandi kubimenya bifitiye akamaro umwigisha ubwe. Abigisha bayoborwa n’Imana baherwa ubuntu n’ukuri mu Mwuka Wera kugira ngo babifatanye n’abana. Bategekwa n’Umwigisha uruta abandi bose bazwi mu isi, mbega uburyo kutayoborwa na we byabatera kugira umutima w’inabi n’ijwi rikaze ryuzuye umujinya! Bibaye bityo amafuti yo mu ngeso zabo bayanduza abana bigisha.IZI2 134.3

    Imana izavugana n’umutima ibikoresheje Umwuka wayo. Mu gihe wiga, jya usaba uti: “Hwejesha amaso yanjye kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.” (Zaburi 119:18). Umwigisha niyiringira Imana mu masengesho, Umwuka wa Kristo azamuzaho, Imana izamukoreramo ikoresha Umwuka Wera mu bwenge bw’umwigishwa. Umwuka Wera yuzuza ubwenge n’umutima ibyiringiro n’ubutwari n’ibitekerezo bya Bibiliya, maze bikagera ku mwigishwa. Amagambo y’iby’ukuri azaba ingiramumaro kandi azahabwa ikuzo n’agaciro gakomeye atigeze ahabwa. Ubwiza no kwera kw’Ijambo ry’Imana bifite imbaraga yo guhindura ubwenge n’ingeso. Ibishashi by’urukundo rwo mu ijuru bizagwa ku mitima y’abana bikomotse ku Mana. Tubasha kuzana abana amagana n’ibihumbi kuri Kristo nitubikorana umwete. 15 CT 171; 172;IZI2 135.1

    Abantu batarabasha kuba abanyabwenge by’ukuri, bakwiriye gusobanukirwa n’uko bateze amakiriro ku Mana, maze bakuzuzwa ubwenge bwayo. Imana ni yo soko y’imbaraga y’ubwenge n’iy’umutima. Abantu bakomeye cyane bamaze kugera aho isi ibareba ko ari urugero rutangaje rwo hejuru cyane mu bujijuke ntibakwiriye kugereranywa na Yohana ukundwa cyangwa intumwa Pawulo. Iyo imbaraga z’ubwenge n’iz’umutima bifatanyirije hamwe nibwo urugero rwo hejuru rwo kuba umuntu ushyitse rugerwaho. Abameze batyo, Imana izemera ko ari abakozi bakorana na yo. 16 CT 66;IZI2 135.2

    Umurimo w’ingenzi cyane w’amashuri yacu y’ubwenge ni ugushyira imbere y’ab’isi icyitegererezo gihesha Imana icyubahiro. Abamarayika bera ni bo bayobora umurimo bakoresheje abantu, kandi icyiciro cyose gikwiriye kugira ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana. 17 CT 57;IZI2 135.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents