Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Agaciro ko kwigisha iby'imirimo yo gutunga abantu mu mibereho yabo

    Nk’uko byari biri mu gihe cy’Abisirayeli, n'ubu abasore bakwiriye kwigishwa iby’imirimo ikwiriye gukorwa mu mibereho. Umusore wese akwiriye kubona ubwenge bw’umugabane umwe wo mu mirimo ikoreshwa amaboko, abasha gukora kugira ngo abcho. Ibyo ni ingenzi, si ku bwo kurinda ubugingo gusa. Ahubwo bifasha umubiri n’ubwenge, kandi bigatuma akuza amajyambere mu mico myiza. Imirimo y’uburyo butari bumwe ikwiriye gukorerwa mu mashuri yacu. Mu mirimo y’imyuga hakwiriye kubamo n’uw’ubucungamari, n’ububaji, n’indi yose yerekeye ku buhinzi. Hakwiriye kubaho imyiteguro yo kwigisha gucura, gusiga amarangi, gukora inkweto, guteka, kotsa imigati, kumesa, kudoda, kwandikisha imashini, no kwandika ibitabo mu icapiro. Imbaraga zacu zose zikwiriye gukoreshwa muri uyu murimo wo kwigisha, kugira ngo abigishwa bazagende baringanyirijwe gukora imirimo yo kubatunga mu bugingo bwabo.IZI2 139.4

    Hariho imirimo myinshi abigishwa b’abagore n’abakobwa bakwiriye gutegurirwa, kugira ngo babashe kugira ubwenge bubasha kumenya byinshi kandi bikwiriye. Bakwiriye kwigishwa kudoda imyambaro no gukora mu murima. Uburabyo bukwiriye guhingwa n’inkeri zigaterwa. Nibigishwa imirimo y’ingirakamaro batyo, bazagira akamenyero keza k’imirimo yo ku gasozi. 31 CT 307-312;IZI2 140.1

    Uruhare imbaraga y’ibitekerezo ifite ku mubiri, n’urw’imbaraga y’umubiri ifite ku bitekerezo, bikwiriye kwitabwaho. Imbaraga y’ubwonko ikoresha umubiri, ikoreshejwe n’ibitekerezo, itera imyanya yose y’umubiri kugira imbaraga, maze ukabasha kurwanya indwara.IZI2 140.2

    Hariho ukuri kuvugwa ku byerekeye ku mubiri ukuri dukwiriye kuzirikana kuri mu Byanditswe kuvuga ngo: “Umutima unezerewe ni umuti mwiza. ” Imigani 17:22. 32 Hd. 197;IZI2 140.3

    Kugira ngo abana n’abasore bagire amagara mazima, n’umunezero, no gukunda gukina, n’imihore n’ubwonko bigakuza amajyambere, bakwiriye kuba ahari umwuka mwinshi, kandi bakagira umurimo n’ibikino byateguwe neza. Abana n’abasore barekerwa mu ishuri bagahatirwa gusoma ibitabo, ntibashobora kugira umubiri muzima. Gukoresha ubwonko mu gihe cyo kwiga, udakoresha umubiri imyitozo iwukwiye, bituma amaraso ajya mu bwonko, maze urugendo rw’amaraso rwo mu mubiri wose ntirutungane. Mu bwonko huzura amaraso menshi cyane, maze mu migabane iheruka umubiri hakajya make. Hakwiriye kubaho amategeko agenga kwiga kw’abana n’abasore mu masaha runaka, maze ikindi gihe kikaba icyo gukora imyitozo ngororamubiri. Kandi niba ingeso zabo zo kurya no kwambara no kuryama zishyize hamwe n’amategeko y’umubiri, bashobora kubona ubwenge batigomwe ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubwenge. 33 CT 83;IZI2 140.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents