Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyubahiro cyo gukora

    Abasore bakwiriye kumenyeshwa icyubahiro cyo gukora. Mujye mubereka yuko Imana ari umukozi udacogora. Ni umurimo w’icyaremwe cyose, kandi kugira ngo dusohoze umurimo wacu natwe dukwiriye kuba abakozi. 34 Ed. 214;IZI2 141.1

    Imirimo ikoreshwa imbaraga z’umubiri ifatanyije n’iz’ubwenge kugira ngo ibe ingiramumaro, ni iyo kumenyereza imibereho, ikoranwe ubwitonzi kugira ngo ibe ikwiriye kwigisha ubwenge n’umubiri ngo bishobore gukora umurimo Imana yageneye abantu b'uburyo butari bumwe. 35 FH 2991IZI2 141.2

    Nta n'umwe wo muri twe ukwiriye guterwa isoni no gukora, nubwo umurimo waba muto kandi ukaba usuzuguritse. Umurimo wongera icyubahiro. Abakoresha umutwe cyangwa amaboko bose ni bo bagabo cyangwa abagore bakora. Kandi bose basohoza inshingano yabo bakubahisha idini ryabo mu bihe bamesa imyenda cyangwa boza amasahani nk’aho bariho bajya mu materaniro. Igihe amaboko akora imirimo isanzwe yoroheje, ubwenge bushobora kuyoborwa neza kandi bukamererwa neza bitewe n’ibitekerezo biboneye kandi byera. 36 4T 590;IZI2 141.3

    Impamvu imwe ikomeye ituma imirimo y’amaboko isuzugurwa ni uburyo butagira gahunda kandi budatekereza uwo murimo ukorwamo. Ukorerwa ko umuntu abitegetswe, ntukorerwa ko awihitiyemo. Umukozi ntawushyiraho umutima, maze akumva atawikundishije cyangwa ngo awukundishe abandi. Kwigisha umurimo w’amaboko ni byo bikwiriye gukuraho iryo futi. Gukwiriye gukuza imico yo gutungana no kugira umwete. Abigishwa bakwiriye kwiga kugira ubwenge na gahunda; bakwiriye kwiga kuzigama igihe no kubara akarimo kose gakozwe. Ntibakwiriye kwigishwa uburyo buruta ubundi bwose gusa, ahubwo bakwiriye kuyoborwa n’ubwuzu bwo guhora bashaka gukuza amajyambere. Bakwiriye kugambirira gutunganya umurimo wabo nk’uko ubwonko n’amaboko bishobora kubikora. 37 Ed. 222;IZI2 141.4

    Kureka abana bagakurana ubunebwe ni icyaha. Bakwiriye gukoresha ingingo n’imihore byabo. Nubwo byabananiza, ntacyo bitwaye. Niba badakoze cyane, umuruho ubasha kubarembya ute biruse uko ukurembya? Hari itandukaniro hagati yo kunanirwa no kuruha. Abana bakeneye guhora bahinduranyirizwa imirimo kandi bakagira imyanya yo kuruhuka kuruta uko abakuze bayigira; ariko n’igihe bakiri bato, bashobora gutangira kwiga gukora, kandi bazanezezwa cyane no gutekereza yuko ari bo bigirira umumaro. Nibamara gukora imirimo yo kugusha umubiri neza, ibitotsi byabo bizabaryohera. kandi bazongererwa imbaraga zo gukora umurimo w’umunsi uzakurikiraho. 38 AH 289;IZI2 142.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents