Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umunyashyari nta cyiza abona ku bandi

    Ntidukwiriye gukundira impagarara n’imibabaro byacu kumunga imitima yacu, ngo bidutere gushoberwa no guhagarika umutima. Ntihakagire impagarara zibaho, cyangwa gutekereza ibibi ku bandi, cyangwa kubavuga nabi hato tutarakaza Imana. Muvandimwe, niba ukingurira umutima wawe ishyari no gukeka ibibi, Umwuka Wera ntabasha kuba muri wowe. Shaka kuzura kuri muri Kristo. Kora mu buryo bwe. Ureke igitekerezo cyose n’ijambo n’umurimo bimugaragaze. Ukennye kubatizwa uko bukeye n’uko bwije na rwa rukundo rwateye intumwa kumvikana mu gihe cyazo. Uwo rukundo ruzatuma umubiri n'ubwenge n’umutima bihonjoka. Zengurutsa ubugingo bwawe umwuka utuma imibereho y’iby’umwuka igira imbaraga. Komeza ukuze kwizera, n’ibyiringiro n’ubutwari, n’urukundo. Reka amahoro y’Imana ategekere mu mutima wawe. 48T 191;IZI2 93.1

    Ishyari si ifuti ry’ingeso gusa, ahubwo ni ingeso mbi yangiza ubwenge bwose. Ryatangiriye muri Satani. Yashatse kuba uwa mbere mu ijuru, kuko rero atabashije kubona ububasha n’ubwiza yashakaga. yagomcye ingoma y’Imana. Yagiriye ishyari ababyeyi bacu ba mbere, aboshya gucumura maze abarimburana atyo n’ubwoko bw’abantu bwose.IZI2 93.2

    Umunyeshyari ahumiriza amaso ye kugira ngo atareba ingeso nziza n’imirimo by’icyubahiro by’abandi. Ahora yiteguye gushyashyariza abandi no kuvuga nabi abeza cyane. Kenshi abantu baricuza bakareka ibibi bakoraga, ariko umunyeshyari yiringirwa buhoro. Kuko ishyari ritera umuntu kwemera ko asumba abandi, ubwibone ntibukundira umuntu kwigaya. Iyo bagerageje kwemeza umunyeshyari icyaha cye, arushaho kwanga umuhannye ibibi bye,ndetse akenshi akanga kubivaho. Umunyeshyari akwiza uburozi aho agiye hose, atandukanya incuti kandi abyutsa urwango no kugomera Imana n’umuntu. Ashaka ko atekerezwaho ko ari we mwiza kuruta abandi kandi ko akomeye cyane, ntabikoreshe ubutwari, cyangwa umuhati wo kwiyanga kugira ngo yigeze ku rugero rwo kubonera cyane, ahubwo akabikoresha kwigumira aho ari no gupfobya imirimo myiza ikwiriye imihati abandi bagize.IZI2 93.3

    Ururimi rwishimira amahane, ururimi rumena ibanga ruvuga ruti: Bivuge, nanjye nzabivuga, intumwa Yakobo ivuga yuko rukwiriye gukongezwa na Gehinomu. Rukwiza inkwi zigurumana umuriro ahantu hose. Umucuruzi w’amazimwe usebya utariho urubanza yitaye kuki? Ntazareka umurimo we mubi nubwo yatsemba ibyiringiro n’ubutwari mu bamaze kurambarara munsi y’imitwaro yabo. Icyo yitaho gusa ni ukubera abandi ikigusha. Ndetse n’abitwa Abakristo bahumiriza amaso yabo ngo batareba ibyera, ibyo kwizerwa, ibishimwa n’ibikundwa, maze bakikomereza ibifutamye n’ibigayitse, kandi bakabyamamaza mu isi. 55T 56, 57;IZI2 94.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents