Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uko gusoma ibitabo bibi bigenza muntu

    Satani azi yuko ubwenge buhindurwa cyane n’ibyo bugaburiwe. Ashakashaka uko yatera abasore n’ingaragu gusoma ibitabo by’ibitekerezo. Imigani y’ibihimbanao, n’ibindi bitabo. Abasomyi ba bene ibyo bitabo bahinduka abantu batagikwiriye gukora umurimo wabashyizwe imbere. Bagira imibereho ihuzagurika, ntibifuze gushakashaka mu byanditswe, ngo bigaburire kuri manu yo mu ijuru. Ubwenge bukeneye kongerwamo imbaraga bugira intege nke, bukabura imbaraga zo kwiga iby’ukuri gukomeye k’ubutumwa n’umurimo wa Kristo-ukuri gukomeza umutima, kugakangura ibitekerezo, kugatuma umuntu agira ubushake bwo kunesha nk’uko Kristo yanesheje.IZI2 84.3

    Iyaba ibitabo byinshi bicapwa byatwikwaga, icyago gikora umurimo uteye ubwoba mu bwenge no mu mutima kiba cyarazitiwe. Gukunda ibitekerezo, imigani y’ibihimbano y’amanjwe ndetse n’ibitabo byitwa ibinyamakuru by’idini-ibitabo nyirabyo yandika igitekerezo cye akakigira icyigisho ibyo bibera abasomyi umuvumo. Ibitekerezo by’idini bishobora kugaragarizwa mu bitabo by’ibitekerezo, ariko akenshi Satani yiyambika umwambaro wa marayika, maze akabona uko yoshya abantu abashukashuka. Nta baba baratsinze ibishuko, byatuma baba amahoro baramutse basomye ibyo bitekerezo.IZI2 84.4

    Abasomyi b’ibitekerezo by’ibinyoma biha ibibi byonona ingeso z’iby’umwuka, byijimisha ubwiza bw’Ibyanditswe byera. Bitera kugira amagara mabi yo guhagarika umutima, no kugira ibitekerezo bitarimo ituza, bigatuma ubwenge buba imburamumaro, bigatandukanya umutima n’amasengesho, kandi bikawubuza gukora ibikwiriye by’umwuka.IZI2 85.1

    Imana yahaye abasore bacu ubushobozi bwinshi cyane; ariko kenshi cyane bateye imbaraga zabo kugira intege nke, bakayobya ubwenge bwabo kandi bakabucogoza, ni cyo cyatumye baramaze imyaka myinshi badakurira mu buntu no kumenya impamvu zo kwizera kwacu, bitewe no guhitamo gusoma ibitabo by’ubupfapfa. Abategereje kugaruka k’Umwami kudatinze, bategereje kwa guhinduka gutangaje, ubwo “uyu mubiri ubora uzambikwa kutabora,” bakwiriye guhagarara ahirengeye biruseho bakora cyane muri iki gihe cyo kugeragezwa.IZI2 85.2

    Basore ncuti zanjye nkunda, nimwibaze ubwanyu iby’ibitekerezo bisamaza musoma. Mbese iyo mumaze gusoma ibitabo nk’ibyo, mushobora kubumbura Bibiliya maze mugasoma ijambo rihesha ubugingo mubikunze? Mbese ntimusanga Ijambo ry’Imana ritakinejeje? Gukunda ibitekerezo kuguma mu bwenge, bikonona ibyiza, bikagutera kutabasha kwita ku by’ukuri by’mgenzi byerekeye ku bugingo bwawe buhoraho.IZI2 85.3

    Anga ibitabo by’amanjwe ukomeje. Ntabwo bizatera imbaraga ingeso zawe z’iby’umwuka, ahubwo bizashyira mu bwenge inama ziyobya ibitekerezo, bigutere gutekereza bike by’ibya Yesu no kudebuka mu byigisho bye byiza. Rinda ubwenge bwawe ikintu cyose cyabasha kubuyobora mu nzira mbi. We kuburemeresha ibitekerezo bitagira umumaro, bidatera ubwenge imbaraga. Ibitekerezo byo mu bwenge bimeze nk’ibyokurya byaringanirijwe umutima. 2 MYP 271-273;IZI2 85.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents