Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwirengagiza si ko kuzingama

    Igihe umubiri utitaweho kandi wangijwe, Imana ntiba ihawe icyubahiro. Icyo gihe ntabwo uba ugikwiranye n’umurimo wayo. Kwita ku mubiri ubikoresheje kuwugaburira ibyokurya biryoshye kandi bitera imbaraga ni inshingano imwe mu nshingano ya mbere ya nyir’urugo. Ni byiza cyane kwambara imyambaro y’igiciro gike no kugira ibintu bike byo kurimbisha inzu kuruta kugugumiriza mu byo gutanga ibyokurya.IZI2 67.1

    Bene ingo bamwe baha ab’ingo zabo ibyokurya bike kugira ngo babike amafaranga yo kuzaremera abashyitsi ibirori. Ibyo ni ubwenge buke. Mu byo kuzimanira abashyitsi ni ho hakwiriye gukoreshwa ibyoroheje rwose. Ibikenewe n’ab’urugo ni byo bikwiriye kwitabwaho mbere y’ibindi.IZI2 67.2

    Kugira ubwenge buke mu kuzigama no kugira ingeso yo kwigana abandi, kenshi bizitira uburyo bwo gucumbikira abashyitsi igihe bikwiriye kandi bibasha kuzana umugisha. Ibyokurya bisanzwe ku meza yacu bikwiriye kuba ibyokurya umushyitsi utiteguwe abasha guhabwa umugore w’urugo atagombye kugira umutwaro wo kwitegura ibiruseho. 7MH 322;IZI2 67.3

    Kuzigama si ukugira ubugugu, ahubwo ni ugukoreshanya amafaranga ubwenge kuko hariho umurimo ukomeye ukwiriye gukorwa. Imana ntihatira ubwoko bwayo kwigomwa ibikwiriye amagara yabo n’umunezero, kandi ntiyemera gutagaguza no kwaya amafaranga no kwirata. 8AH 378,379;IZI2 67.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents