Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Amaherezo y’uburezi bwa Gikristo

    Nk’uko abana baririmbiye mu miharuro y’urusengero bati: “Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka” (Mariko 11:9), ni ko no muri iyi minsi amajwi y’abana azarangururira kwamamaza ubutumwa buheruka bwo kuburira iyi si irimbuka. Igihe abo mu ijuru bazabona yuko abakuze batacyemerewe kwamamaza ukuri, Umwuka w’Imana azaza ku bana, maze bakore umurimo wo kwamamaza ukuri abakuze batakora ku mpamvu z’uko inzira yabo izazitirwa.IZI2 143.1

    Amashuri yacu y’itorero yategetswe n’Imana gutegurira abana gukora uyu murimo ukomeye. Aho ni ho abana bakwiriye kwigishirizwa ukuri gukomeye kw’iki gihe, bakigishwa no gukora umurimo ukwiriye wo kwamamaza ubutumwa. Bakwiriye kubarirwa mu rugamba rw’abakozi bagafasha abarwayi n’imbabare. Abana bashobora kugira icyo bakora mu murimo wo kubwiririsha ubutumwa umurimo w’ubuvuzi, kandi kubw’ubuto bwabo n’izina ryabo, umurimo uzajya mbere. Umutungo wabo ubasha kuba muke, ariko kubwo gufasha k’umwana wese, no kubw’umwete wabo abantu benshi bazemera ukuri. Bazamenyekanisha ubutumwa bw’Imana n’imbaraga yayo ikiza mu mahanga yose. Noneho itorero rikwiriye kwikorera imitwaro y’abana b’intama bo mu mukumbi. Abana nibigishwe kandi berekerwe uburyo bwo gukorera Imana, kuko ari bo murage w’Uwiteka.IZI2 143.2

    Igihe amashuri y’itorero azayoborwa neza, ni yo azaba inzira yo gushyira hejuru ibendera ry’iby’ukuri ahantu yahanzwe; abana bigishwa ubwenge bwa Gikristo bazabera Kristo abahamya nk’uko Yesu yasobanuriye mu rusengero ubwiru butari buzwi n’abatambyi n’abategetsi, ni ko no ku iherezo ryo kurangiza umurimo muri iyi si abana bigishijwe neza bazavuga amagambo boroheje azatangaza abantu baganira iby’ubwenge bwo hejuru busumbyeho” muri iki gihe. 416T 202d 203;IZI2 144.1

    Neretswe yuko ishuri ryacu rya kaminuza ryashyiriweho n’Imana gusohoza umurimo ukomeye wo gukiza imitima. Italanto z’umuntu wese zigira umumaro uhagije rwose iyo zeguriwe imbaraga y’Umwuka w’Imana burundu. Amategeko na gahunda by’idini ni byo ntambwe ya mbere yo kubona ubwenge, kandi biri ku rufatiro rukomeye rw’ubwenge nyakuri. Ubwenge n’ubumenyi bukomeye bikwiriye guterwa imbaraga n’Umwuka w’Imana kugira ngo bikoreshwe umurimo w’icyubahiro gikomeye. Umukristo wenyine ni we ubasha gukoresha ubwenge neza. Kugira ngo ubuhanga bubashe kwishimirwa bihagije, bukwiriye gutekerezwa mu buryo bw’idini. Umutima uyoborwa neza n’ubuntu bw’Imana ni wo ubasha gusobanukirwa neza cyane n’agaciro nyakuri k’ubwenge. Imico y’Imana, nk’uko iboneka mu byo yaremye, ibasha kwishimirwa ari uko tuzi Umuremyi. Kugira ngo abigisha bayobore abasore ku isoko y’ukuri, ku Mwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi, ntibakwiriye kumenya neza ubusobanuro bw’iby’ukuri gusa, ahubwo bakwiriye kugira ubwenge bwo gukora iby’inzira yo kwera. Ubwenge bugira imbaraga iyo bufatanyije no kubaha Imana by’ukuri. 42 4T 427;IZI2 144.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents