Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingurube ni igihumanya kuri mwe

    Inyama z’ingurube zuzuwemo n’inzoka nyinshi. Imana yavuze iby’ingurube iti: “Ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n’intumbi zazo ntimukazikoreho.” (Gutegeka kwa kabiri 14:8). Iri tegeko ryatangiwe kuko inyama z’ingurube zidakwiriye kuba ibyokurya. Ingurube zikuraho imyanda yose, kandi ni yo mpamvu gusa yatumaga zitungwa. Ntabwo byigeze bibaho ku buryo ubwo ari bwo bwose, ngo inyama zazo ziribwe n’abantu. Ntibishoboka yuko inyama z’icyaremwe cyose ziba nziza kandi kamere yacyo ari umwanda, kandi kirya ibiteye isesemi. 7 MH 313, 314;IZI2 168.4

    Inyama z’ingurube, nubwo ari ibyokurya biribwa n’abantu benshi cyane, ni zo mbi kurusha ibindi byokurya byose. Imana ntiyabujije Abaheburayo kurya inyama z’ingurube ari ugushaka kwerekana ububasha bwayo gusa, ahubwo ni uko zitari ibyokurya bikwiriye umuntu. Zuzuza mu mubiri ibibyimba by’igituntu bikunda kuboneka ku ijosi, kandi zigatera ibibembe cyane cyane mu gihugu gishyuha, n’indwara z’uburyo butari bumwe. Uko zigenzereza umubiri mu gihugu gishyuha ni byo bibi kuruta uko ziwugenzereza mu gihugu gikonja... Inyama z’ingurube zitera amaraso kuba mabi kurusha izindi nyama zose. Abazirya uko bashaka nta kibabuza kurwara. 8 CD 392, 393;IZI2 168.5

    Cyane cyane imitsi yumva mitoya yo mu bwonko igira intege nke, maze ubwonko bugacura umwijima bityo ibyera ntibitekerezwe, ahubwo bigasubizwa inyuma nk’ibintu bindi bisanzwe. 9 2T 96;IZI2 169.1

    Abibera mu gasozi ibihe byose ntibamenya amaherezo mabi yo kurya inyama z’ingurube nk’abahora imuhira ibihe byose n’abakunda guhora bicaye, n’abakoresha ubwenge bwabo. 10 CD 393;IZI2 169.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents