Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 26: IBY'UMWUKA WA KRISTO MU RUGO

    Dushobora kugira agakiza k’Imana mu ngo zacu; ariko dukwiriye kwizera ibyako, tukagira imibereho yako, kandi tugahorana kwizera kurambye no kwiringira Imana. Iyo Ijambo ry’Imana rigira ibyo ritubuza ubwo aba ari ukutugirira neza. Byongera umunezero w’abo mu rugo rwacu, n’uw’abatuzengurutse bose. Bituma dukunda ibyiza, kandi bikadutera amahoro mu mutima, maze hanyuma bikazaduhesha ubugingo buhoraho. Abamarayika bakorera abantu bazajya bahora mu ngo zacu, maze bajyane mu ijuru amakuru y’amajyambere yacu mu by’umwuka bafite umunezero, kandi marayika wandika azatanga raporo inejeje.IZI2 61.1

    Umwuka wa Kristo ni we uzajya ategeka mu mibereho yo mu rugo. Abagabo n’abagore nibakingurira imitima yabo gutegekwa n’ukuri n’urukundo byo mu ijuru, izo ngeso zizongera zitembe nk’imigezi mu butayu, ifutse hose kandi itere ayo mafu kuboneka ahantu h’umutarwe n’ahatewe n’amapfa. 1CG 484. (2) 51 424, 426.7T 42-44.IZI2 61.2

    Kwirengagiza idini mu rugo, kwirengagiza kwigisha abana, ni ikintu kirakaza Imana kuruta ibindi byose. Umwana wawe umwe aramutse aguye mu ruzi, akagundagurana n’umuvumba ari mu kaga ko kurohama, mbega umuvurungano wahaba! Mbega ukuntu abantu bashishikara, bagasenga, bakagaragaza uburyo bashaka ko ubugingo bw’uwo muntu bukira! Ariko dore abana banyu baretse Kristo imitima yabo idakijijwe. Bararimbuka badafite ibyiringiro kandi badafite Imana mu isi, namwe ntacyo mwitaycho kandi muri imburamukoro.IZI2 61.3

    Satani afite umuhati wo kuyobya abantu inzira igana ku Mana; kandi imigambi ye irasohora igihe ibyo gusenga bitacyitaweho, iyo abashije kuroha ubwenge bwabo mu mirimo kugira ngo be kugira igihe basoma Bibiliya zabo, no gusengera ahihereye, no gukomereza ituro ryo guhimbaza n’iry’ishimwe ryo gutwikwa ku gicaniro cy’igitambo cya mu gitondo na nimugoroba. Mbega ukuntu abazi uburyarya bw’umushukanyi mukuru ari bake! Mbega uburyo abatazi imigambi ye y’uburyarya ari benshi!IZI2 61.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents