Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubaha ni inshingano y'umuntu ku giti cye

    Umuremyi w’umuntu yaringanyije imibiri yacu mu buryo bwikoresha. Umurimo wose ukorwa mu buryo butangaje kandi bw’ubwenge. Kandi Imana yasezeranye ubwayo yuko izarinda uwo mubiri w’umuntu wikoresha ikawuha ubuzima niba umuntu yumvira amategeko y’Imana kandi agafatanya na yo. Kutagira icyo witaho, kutitonda kose, uburyo bwose bwangiza umubiri utangaje Uwiteka yaremeye kwikoresha, kwirengagiza amategeko yahawe umubiri w’umuntu ni ukwica amategeko y’Imana. Dushobora kwitegereza kandi tugatangazwa n’amategeko agenga ibyaremwe ari mu isi, ariko umubiri w’umuntu ni igitangaza gihebuje. 4 Cl; 17;IZI2 149.2

    Kuko amategeko agenga ibyaremwe ari amategeko y’Imana, ni icyumvikana neza yuko ari inshingano yacu kuyiga twitonze. Dukwiriye kwiga ibyo adutegeka byerekeye ku mibiri yacu ubwacu, kandi tukishushanya na byo. Kutamenya ibyo bintu ni icyaha.IZI2 149.3

    Igihe abagabo n’abagore bazaba bamaze guhinduka by’ukuri, bazitondera amategeko y’ubugingo Imana yabashyizemo babyitayeho, uko ni ko bazahunga intege nke z’umubiri, n’iz’ubwenge, n’iz’ingeso. Kumvira ayo mategeko gukwiriye kuba inshingano y’umuntu wese. Twebwe ubwacu dukwiriye kubabazwa n’indwara zo kwica amategeko. Tuzabazwa n’Imana iby’ingeso n’imigenzereze byacu. Ni cyo gituma ikibazo kibazwa atari iki, ngo: “Mbese abo mu isi bazavuga iki?” Ahubwo ni iki ngo: “Mbese jyewe uvuga ko ndi Umukristo, ngenzereza nte umubiri nahawe n’Imana? Kuko ari urusengero rw’Umwuka w’Imana, cyangwa se nzitangira gukurikiza imigambi n’imigenzo byo mu isi?” 56T 369. 370;.IZI2 149.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents