Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akaga ko kohereza abana mu ishuri bakiri bato

    Nk’uko abaturage bo muri Edeni bigiraga ku mpapuro z’ibyaremwe, nk’uko Mose yitegerezaga ukuboko kw’Imana kwandikaga mu bibaya no ku misozi ya Arabiya, n’Umwana Yesu uko yigiraga mu micyamu y’i Nazareti, ni ko n’abana bo muri iki gihe bakwiriye kwiga ibyayo. Ibitagaragara bigaragazwa n’ibigaragara.IZI2 138.4

    Guhera umwana akiri muto cyane akwiriye gushyirwa aho ieyo gitabo gitangaje cy’ibyigisho gishobora kubumburirwa imbere ye, uko bishobotse kose. 28 Kd. 100, 101;IZI2 139.1

    Ntimukohereze abana banyu mu mashuri, bakiri bato cyane. Umubyeyi akwiriye kwitondera uburyo yiringira gutunganywa k’uruhinja ruri mu maboko y’abandi. Ababyeyi bakwiriye kuba abigisha b’abana babo baruse abandi bose kugeza ubwo bageza ku myaka munani cyangwa icumi y’ubukuru. Icyumba bigiramo gikwiriye kurangara, kikaba hagati y’uburabyo n’inyoni, maze igitabo cyabo cyo kwigiramo kikaba ubutunzi bw’ibyaremwe. Ababyeyi bakwiriye kubabumburira igitabo gikomeye cy’Imana cy’ibyaremwe vuba uko ubwenge bwabo bubashije kubyumva. Ibyo byigisho, byigishirijwe hagati y’ibyo bibazengurutse, ntabwo bizibagirana vuba. 29 FH 156, 157;IZI2 139.2

    Ubuzima bw’umubiri n’ubw’ubwenge by’abana si byo byonyine byashyizwe mu kaga no koherezwa mu mashuri bakiri bato cyane, ahubwo banahombye gusobanukirwa n’ingeso nziza. Bagize ibihe byo kumenyana n’abana batarezwe nka bo. Bajugunwe mu rugaga rw’ibyohe n’ibirara, babeshya, barahira, biba, bashukana, abantu bishimira gufatanya ingeso zabo n’abo baruta ubukuru. Abana bato iyo barekewe ukwabo, biga ibibi vuba kuruta uko biga ibyiza. Umutima wa kamere wemera ingeso mbi ko ari zo nziza kuruta izindi, kandi ibintu babona n’ibyo bumva bakiri abana bato ni byo biterwa bigakomerera cyane mu bwenge bwabo; kandi imbuto mbi zitewe mu mitima yabo bakiri bato zishora imizi maze zigahinduka amahwa ahanda yo gukomeretsa imitima y’ababyeyi babo. 30CG 302;IZI2 139.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents