Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwera k'umurimo w'umutegarugori

    Umugore akwiriye gusohoza inshingano yahawe n’Imana kera kose ihwanye n’iy’umugabo we. Isi ikeneye ababyeyi b’abana batari abo ku izina gusa, ahubwo babigaragariza no mu bikorwa. Tubasha kuvuga nta mususu yuko inshingano z’umugore ari nziza cyane, zera cyane kurusha iz’umugabo. Umutegarugori akwiriye gusobanukirwa no kwera k’umurimo we maze agakora umurimo wo mu mibereho ye afite imbaraga kandi yubaha Imana. Akwiriye kwigishiriza abana be kuzagira umumaro muri iyi si no mu rugo rwo mu isi irushijeho kuba nziza.IZI2 50.2

    Umugore ari we nyina w’abana ntakwiriye kunebwa ngo akundire imbaraga ze kumera nk’izipfuye, yishingikirije ku mugabo we. Ntakwiriye kwihisha mu mugabo we. Akwiriye kwiyumvamo ko ahwanye n’umugabo we, amuhagaze iruhande, akiranuka mu byo akora, umugabo na we akiranuka mu bye. Umurimo we wo kwigisha abana be ni uwo kujijura no kurera neza mu buryo bwose, umeze nk’umurimo uwo ari wo wose umugabo yahamagariwe gukora, naho waba ari uwo kuba umutware ukomeye w’ishyanga.IZI2 50.3

    Umwami wicaye ku ntebe ye y’ubwami ntafite umurimo w’icyubahiro uruta uw’umutegarugori. Ni umwamikaze w’ab’urugo rwe. Afite imbaraga zo guhindura ingeso z’abana be, kugira ngo babe bakwiriye kuzahabwa ubugingo bwera buruseho kandi buhoraho. Nta marayika wasaba umurimo w’icyubahiro uruse uwo; kuko igihe umutegarugori akora atyo aba akoreye Imana. Akwiriye gusobanukirwa n’agaciro k’umurimo we maze akambara intwaro zose z’Imana, kugira ngo abashe kurwanya ibishuko bituma abantu basa n’ab’isi. Umurimo we ni uw’igihe kirekire kandi uzahoraho.IZI2 50.4

    Niba abagabo bafite abagore bajya ku mirimo, bagasiga abagore barera abana imuhira, nyina w’abana aba akora umurimo ukomeye kandi w’ingenzi rwose uhwanye n’uwo se w’abo bana akora. Nubwo umwe yaba ari mu murimo w’Imana mu bihugu bya kure, undi na we aba akora umurimo w’Imana imuhira. Ugomba kwitonderwa, uruhanije kandi uremereye cyane kuruta uw’umugabo we. Umurimo we ni uw’icyubahiro kandi ni ingenzi. Umugabo wagiye gukorera Imana mu misozi ahabwa icyubahiro gikwiriye abagabo, nyamara umukozi uruha cyane w’imuhira ntabashe kubona icyubahiro cyo mu isi kubwo imirimo ye. Ariko niba akorera cyane kungura ab’urugo rwe, agashaka kuboneza ingeso zabo ngo zibe nk’icyitegererezo cyacu cyo mu ijuru, marayika wandika ibikozwe yandika izina rye ko ari iry’umuntu wakoze umurimo w’Imana ukomeye cyane mu isi kuruta abandi bose. Imana ntireba ibintu nk’uko abantu bagira ibitekerezo bigufi babireba.IZI2 51.1

    Isi yuzuwemo n’ibibi bikurura abantu. Ibintu by’agahararo n’ingeso bifite ubushobozi bwinshi ku basore. Niba umutegarugori ananiwe inshingano ye yo kurera no kuyobora no kwerekera abana be, nta kizababuza kwemera ibibi no kureka ibyiza. Umutegarugori wese akwiriye gusanga Umukiza we asenga ati: «Twigishe uburyo bwo kwigisha umwana n’icyo dukwiriye kumukorera. » Akwiriye kwitondera ibyo Imana yigishirije mu Ijambo ryayo, nibwo azahabwa ubwenge bungana n’ubwo yifuza.IZI2 51.2

    Umutegarugori wese akwiriye kwiyumvamo yuko ibihe bye ari iby'igiciro cyinshi, kandi yuko umurimo we uzageragezwa ku munsi ukomeye w’amateka. Ni bwo bizagaragara yuko ibyinshi mu mafuti n’ubugome abagabo n’abagore bagize babitewe n’ubujiji no kutita ku bari bashinzwe kuyobora intambwe zo mu bwana bwabo mu nzira itunganye. Kandi bizagaragara yuko abenshi bahesheje isi umugisha bikomotse ku mucyo w’ubwenge n’ukuri no gutungana byaturutse ku mibereho myiza no ku masengesho y’umutegarugori w’Umukristokazi.IZI2 51.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents