Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyayi n’Ikawa

    Icyayi n’ikawa, kimwe n’itabi, bifite icyo byangiza ku mikorere y’ubuzima. Icyayi kirimo ubumara. Nubwo buri ku rugero ruto, ariko ingaruka zabwo ni kimwe n’iz’inzoga z’inkazi. Ikawa ifite uburyo isa n’itera igihu ku bwonko maze imbaraga zikagwa ikinya. Ntabwo ifite imbaraga nk’iz’itabi, ariko ingaruka ni zimwe. Impaka zagibwa kw’itabi ni zimwe n’iz’icyayi ndetse n’ikawa.IY 23.3

    Igihe abafite akamenyero ko gukoresha icyayi, ikawa, itabi, urumogi, cyangwa inzoga z’inkazi babujijwe ibyo bamenyereye, bumva bidashoboka ko bagira ubushake n’ishyaka ryo kuramya Imana. Ubuntu mvajuru busa n’aho nta mbaraga bufite yo gushishikaza cyangwa guhindura amasengesho n’ubuhamya byabo ngo bibe ibiyobowe na Mwuka Wera. Abo biyita ko ari Abakristo bagomba kumenya inkomoko y’umunezero wabo. Ese ni ukomoka mu ijuru, cyangwa ni uwa hano ku isi?IY 23.4

    Ku bakoresha ibi bikabura umubiri (byongerera umubiri imbaraga zidasanzwe), buri kintu gisa n’aho nta buryohe hatabonetse ibi yimenyereje. Ibi byica imibereho karemano y’umubiri n’intekerezo bigatuma umuntu agira ubushobozi bucye bwo kuyoborwa na Mwuka Wera. Aho ibi yamenyereje umubiri bitabonetse, uwo muntu agira inyota y’umubiri ndetse n’ibitekerezo, bitari ibyo gukiranuka, bitari ibyo kwera, bitari ibyo gusabana n’Imana, ahubwo iyo nyota ikaba iy’ibyo bigirwamana yimenyereje. Mu kwimenyereza ibyangiza umubiri, abiyita Abakristo buri munsi bagabanya imbaraga zabo, bigatuma batabasha guhesha Imana icyubahiro.IY 23.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents