Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imico Izira Amakemwa

    Daniyeli yahuye n’ibigeragezo bikomeye abasore b’iki gihe babasha gusakirana na byo; nyamara yakomeje kwishingikiriza ku kuri kw’iyobokamana yigishijwe akiri umwana. Yari azengurutswe n’ibishuko bigamije guhungabanya imibereho y’abahindagurika bitewe n’amahame cyangwa ibyifuzo babogamiraho; nyamara ijambo ry’Imana rimwerekana nk’uwari ufite imico izira amakemwa. Daniyeli ntiyigeze yiringira imbaraga ze mu guhitamo igikwiriye. Amasengesho kuri we yari ingenzi. Yari yaragize Imana isoko y’imbaraga ze, kandi kubaha Imana kwe byakomeje kugaragarira mu byo yakoraga mu buzima bwe bwose.IY 16.2

    Daniyeli yari afite impano yo kwicisha bugufi by’ukuri. Yari umunyakuri, ushikamye, uwiringirwa. Yaharaniraga kubana n’abantu bose amahoro, nyamara adapfa kugondwa nk’igiti cy’isadara igihe cyose kubahiriza itegeko byabaga ngombwa. Yarangwaga no kubaha no kumvira abamufiteho ububasha igihe cyose bitabangamiye ukwizera Imana kwe; ariko ukubaha Imana kwe kwari gukomeye cyane ku buryo iby’Imana imusaba yabisumbishaga kure cyane iby’abatware b’isi. Ntiyabashaga guhindura ibitekerezo bye ngo yifuze icyatuma ateshuka inshingano ye.IY 16.3

    Imico ya Daniyeli igaragariza abatuye isi urugero rw’uko ubuntu bw’Imana bubasha guhindura abantu bafite kamere yahindanijwe n’cyaha. Urugero rw’imico ye y’intangarugero, imibereho yo kutihugiraho, bikwiriye kudufasha mu mibereho yacu. Dukwiriye kubikuramo imbaraga yo guhunga ibishuko, maze dushikamye, kandi mu buntu bwo kwicisha bugufi, tugahagararira ukuri mu bigeragezo bikomeye.IY 16.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents