Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 9 - YOHANA MU BUHUNGIRO

    Iterambere ritangaje mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza kw’intumwa n’abo bari bafatanyije uwo murimo byongereye urwango abanzi ba Kristo bari bamufitiye. Bakoze ibishoboka byose ngo bakome mu nkokora iryo terambere, maze baza kubigeraho biyambaje imbaraga z’umwami w’abami w’Abaroma warwanyaga Abakristo. Habayeho akarengane gakomeye kahitanye abenshi mu bayoboke ba Kristo. Intumwa Yohana yari ageze mu zabukuru, ariko akomeza kwigisha ibya Kristo afite ishyaka n’ubutwari. Yari afite ubuhamya bukomeye, ubwo abanzi be batabashaga kuvuguruza, kandi bwafashije bikomeye bagenzi be.IY 46.1

    Ubwo kwizera kw’Abakristo kwasaga n’ugucogora kubera gutinya akarengane bagombaga gusakirana na ko, intumwa Yohana, mu gitinyiro cyinshi, n’imbaraga, n’ubushizi bw’amanga, yasubiragamo aya magambo ngo, “Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise,uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo;…Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanyije na Data wa twese n’Umana we Yesu Kristo.” (1 Yohana 1:1-3).IY 46.2

    Urwango rukabije rwakongerejwe Yohana kubwo kudatezuka kwe ku nshingano ya Kristo. Ni we mwigisha wenyine wari ukiriho wari inkora mutima ya Yesu, maze abanzi be bagambirira gukoma mu nkokora ubwo buhamya. Bibwiraga ko ibi baramutse babigezeho, inyigisho za Kristo zitari gukomeza kwigishwa, maze bidatinze zikazimangana. Ibi byatumye Yohana ahamagazwa i Roma ngo aburanishwe kubera kwizera kwe. Inyigisho ze bazivuze uko zitari. Abahamya b’ibinyoma bamurega ko agandisha abantu, ngo yigisha ku mugaragaro inyigisho zigamije guhirika ubutegetsi.IY 46.3

    Intumwa Yohana yagaragaje kwizera kwe mu magambo yumvikana kandi asobanutse, mu kwicisha bugufi no kutishyira hejuru, ku buryo amagambo ye yagize imbaraga. Abari bamutegeye amatwi batangajwe n’ubwenge n’ubushizi bw’amanga bamubonanye. Ariko uko ubuhamya bwe bwarushangaho kubemeza, ni ko abarwanya ukuri barushagaho kongera urwango. Umwami w’abami yuzura uburakari, maze atuka izina ry’Imana n’irya Kristo. Ntiyabashaga kuvuguruza ibyo intumwa Yohana yavugaga cyangwa ngo asobanukirwe n’imbaraga yamushobozaga kuvuga uko kuri, ariko ahitamo gucecekesha uwo muvugizi w’ukuri.IY 46.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents