Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ijwi ry’Ibyaremwe

    Iyi ntumwa yabonye ubuhamya bw’umwuzure wari umuzengurutse, bwugarije isi kubera ko abayituye bari biyemeje kudakurikiza amategeko y’Imana. Ibitare, byajugunywaga hejuru bituruka hasi kure bitewe no kwivumbagatanya kw’amazi, byarushijeho gusobanurira intekerezo ze akaga gakomeye kazabaho ubwo umujinya w’Imana uzasukwa.IY 47.3

    Ariko n’ubwo ibyo byose byari bimuzengurutse, munsi ye hari ubutaka butabasha kugira icyo bwera, ijuru ry’ubururu ryari hejuru y’iyi ntumwa yari mu bwigunge ku kirwa Patimosi ryasaga n’ikirere yari amenyereye hejuru ya Yerusalemu yakundaga. Umuntu ajye yitegereza ubwiza bw’ijuru mu gihe cya nijoro maze abone umurimo w’imbaraga z’Imana uburyo wigaragaza mu biboneka mu kirere, abashe kwiga isomo ryo gukomera kw’Umuremyi abigereranyije n’uko we ari ubusa mu byaremwe. Niba ashyira imbere ubwibone no kumva ko we ari igitangaza bitewe n’ubutunzi, cyangwa izindi mpano afite, cyangwa se uburanga, reka ajye hanze nijoro maze arebe ibitatse ijuru, maze yige kwicisha bugufi imbere y’Isumbabyose.IY 47.4

    Mu ijwi ry’amazi menshi asuma umuhanuzi yumvise ijwi ry’Umuremyi. Inyanja, isa n’iyuje uburakari bitewe n’umuyaga utagira impuhwe, byamushushanyirizaga umujinya w’Imana ifite uburakari. Umuvumba ukomeye, ufite imbaraga nyinshi ukumirwa gusa n’imbibi z’ukuboko kutagaragara, byerekaga Yohana imbaraga itagereranywa itegeka ibiri imuhengeri. Maze mu kugereranya abona kandi yiyumvisha ubuswa bw’umuntu uriho none ejo akaba atakiriho,umeze nk’umunyorogoto wo hasi, ariko wishyira hejuru kubw’ubwenge n’imbaraga, maze umutima we ugahagurukira kurwanya Umutware w’ijuru n’Isi, nk’aho Imana ihwanye na we. Mbega ubujiji no kutagira ubwenge bw’abishyira hejuru! Isaha imwe y’imigisha y’Imana itanga binyuze mu mvura n’izuba ku isi bibasha guhindura byinshi ibyo abishyira hejuru batabasha gupfa bagezeho mu mibereho yo kubaho kwabo kose.IY 48.1

    Mu bizengurutse urwo rugo rwe rwo ku kirwa, uyu muhanuzi wari warahaciriwe yahasomaga ibitangaza by’imbaraga y’Imana, kandi mu mirimo y’ibyaremwe byose yaboneyemo kuvugana no gusabana n’Imana. Umutima we wiyeguriye Imana, n’amasengesho yuzuye ibyiringiro, byazamutse mu ijuru bituruka ku kirwa cy’urutare Patimosi. Uko Yohana yitegerezaga urutare, rwamwibutsaga Kristo, urutare rw’imbaraga ze, urwo yabashaga kuboneramo ubwugamo nta kimutera ubwoba.IY 48.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents