Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyubahiro cy’Imana

    Ubwo Yohana yatekerezaga ku cyubahiro cy’Imana kigaragarira mu byo yaremye, yatangajwe no gukomera n’icyubahiro by’Umuremyi. Nubwo abatuye uyu mubumbe muto w’isi bakwanga kumvira Imana, ntibyayivanaho icyubahiro cyayo. Yabashaga gutsemba abatuye isi bose mu kanya nk’ako guhumbya, maze ikarema abandi bantu ikabashyira ku isi ngo baheshe izina ryayo icyubahiro. Imana ntabwo ibeshwaho no guhabwa icyubahiro n’abantu. Yabashaga gutegeka ingabo zo mu kirere, miliyoni y’imibumbe y’isi iri hejuru, kurangurura mu ndirimbo yo guhimbaza no kugaragaza icyubahiro cy’Umuremyi wabyo. “Uwiteka, ijuru rizashima ibitangaza byawe, umurava wawe uzashimirwa mu iteraniro ry’abera. Ni nde wo mu ijuru wagereranywa n’Uwiteka? Ni nde wo mu bana b’Imana uhwanye n’Uwiteka? Ni we Mana iteye ubwoba bwinshi mu rukiko rw’abera, Ni iyo gutinywa kurusha abayikikije bose. ” (Zaburi 89:5-7).IY 50.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents