Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Si Ukudatekereza Neza cyangwa Kudaha Agaciro Inama z’Abandi

    Hari benshi mu bitwa Abakristo mur’iki gihe babasha kuvuga ko Daniyeli atandukanye cyane n’abandi, bigatuma bavuga ko adatekereza neza cyangwa atita ku nama z’abandi. Bafata iki gikorwa cyo kurya no kunywa ko kidakwiye guhabwa agaciro kageze aho gufata umwanzuro ubasha kukuvutsa amahirwe y’ubu buzima. Ariko abatekereza batyo ku munsi w’urubanza bazasanga barateshutse ku byo Imana yabasabaga kugira ngo bishyirireho urugero rwabo bwite rwerekana ikibi n’ikiza. Bazasanga ko icyo bo batahaga agaciro atari ko byari bimeze ku Mana. Icyo Imana ishaka kigomba kubahirizwa. Abemera kubahiriza rimwe mu mategeko Ye ngo kuko bitababangamiye kubikora, nyamara bakirengagiza irindi kubera ko kuryubahiriza bisaba kwigomwa, bigatuma batesha agaciro ukuri ndetse bakabera abandi urugero rubi mu gukurikiza amategeko y’Imana. Itegeko rikwiriye kutuyobora muri byose ni iri ngo,“Uku niko Uwiteka avuga.”IY 16.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents