Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Guterwa Agahinda n’Uburozi bw’Ibinyoma

    Kurama kwa Yohana kwamuteye kubona ubutumwa bwa Kristo bubwirizwa hirya no hino, kandi ibihumbi by’abantu bakabwakira. Ariko kandi agaterwa agahinda no kubona inyigisho z’ibinyoma zisesera mu itorero. Bamwe mu bemeye Kristo bavugaga ko urukundo rwe rwabakuye ku ngoyi yo kubahiriza amategeko y’Imana. Ku rundi ruhande, benshi bigishaga ko amategeko akwiriye kubahirizwa ijambo ku ijambo, kandi bakagerekaho n’amategeko n’imihango ya Kiyahudi, ngo ibyo bikaba bihagije ngo biheshe agakiza, amaraso ya Kristo agateshwa agaciro. Bafataga Kristo k’umuntu mwiza, kimwe n’intumwa, ariko bagahakana Ubumana Bwe. Yohana yabonye akaga kari kugarije itorero, baramutse bemeye ibitekerezo nk’ibi, maze abasanga atazuyaje kandi afite umugambi. Yandikira inshuti ye magara yamufashaga mu by’ubutumwa, umugore w’ingeso nziza kandi wubahwa: IY 42.3

    “Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo. Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije. Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n’Umwana we. Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti ‘Ni amahoro’, kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.” (2 Yohana 7-11).IY 42.4

    Ntibyari gushobokera Yohana ko akomeza umurimo we adahuye n’inkomyi. Ntabwo Satani yari asinziriye. Yakoresheje abantu babi ngo bacikize ubuzima bw’ingirakamaro bw’uyu muntu w’Imana, ariko Abamalayika bera bamurinze imigambi yabo mibisha. Yohana yagombaga guhagarara nk’umuhamya w’ukuri wa Kristo. Itorero ryari mu kaga, ryari rikeneye ubuhamya bwe.IY 43.1

    Binyuze mu buhendanyi n’ibinyoma, intumwa za Satani zagambiriye kurwanya Yohana ndetse n’inyigisho za Kristo. Icyavuyemo ni uko ubuhakanyi n’inyigisho z’ibinyoma byakomeje kugariza itorero. Yohana yahanganye n’ibi binyoma adatezuka. Yazitiye inzira y’abarwanya ukuri. Yaranditse ndetse anihanangiriza ko, abayobozi b’ibi binyoma badakwiye gushyigikirwa na gato. Na n’ubu hari ingorane zisa n’izari zugarije itorero rya mbere, kandi inyigisho z’intumwa kuri iki kibazo zikwiriye kwitabwaho cyane. “Mugomba kugira urukundo,” ni ryo jwi rigomba kumvikana hose, cyane cyane muri abo bavuga ko ari abaziranenge. Ariko urukundo nta bubasha rufite bwo gutwikira icyaha kiticujijwe. Inyigisho za Yohana ni ingenzi cyane ku bariho muri iyi minsi y’imperuka. Yasabanye cyane na Kristo, yategeye amatwi inyigisho ze kandi yanabonye ibitangaza bye bikomeye. Yatangaga ubuhamya bufatika, ari na byo byatumaga ibinyoma by’abamurwanyaga bita agaciro.IY 43.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents