Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imibereho yo Kwizera

    Rimwe na rimwe kwiyumva ko tudatunganye bizadutera ubwoba mu mibereho yacu, ariko ibi si igihamya yuko Imana yaduteye umugongo, cyangwa ko twe twateye Imana umugongo. Ibi ntidukwiriye kubitindaho cyane ngo bidutware igihe. Tubasha kutumva amahoro n’umunezero twari dufite ejo hashize; ariko dukwiriye gukomeza kwizera no gusingira ukuboko kwa Kristo, no kumwiringira tudashidikanya haba mu bihe by’umwijima no mu bihe by’umunezero.IY 57.3

    Satani abasha kutwongorera ati, “Uri umunyabyaha bikabije Kristo ntabasha kugukiza.” Ubwo umenya ko koko uri umunyabyaha kandi ko udakwiriye, ubasha gusubiza uwo mushukanyi uti, “Kubwo igitambo cy’impongano, nemera Kristo nk’Umukiza wanjye. Ntabwo niringira imbaraga zanjye, ahubwo niringira amaraso ya Yesu, anyezaho ibyaha. Aka kanya nishingikirije ubugingo bwanjye kuri Kristo.” Imibereho y’Umukristo ikwiriye kuba imibereho ihora ifite kwizera kuzima. Kwizera gushikamye, kwishingikiriza kuri Kristo, bizana amahoro n’ibyiringiro mu mutima.IY 57.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents