Gutsinda Ibigeragezo
Ntucibwe intege n’uko umutima wawe uremerewe. Ibigeragezo byose, kuremererwa mu mutima, ahubwo bikongerera kwifuza Kristo. Yazanywe no kugukuramo umutima w’ibuye akagushyiramo umutima w’inyama. Mushake ho ubuntu budasanzwe bwo kukubashisha kunesha ibigeragezo bidasanzwe. Igihe wugarijwe n’ibigeragezo, ushikamye tsinda ibyo umwanzi agushukisha ubwira umutima wawe uti, “Nabasha nte gusuzugura Umucunguzi wanjye? Nihaye Kristo; Simbasha gukora ibya Satani.” Takambira Umukiza mwiza agutabare ngo ubashe kureka ibyakubera ibigirwamana byose no kwitandukanya n’ibyaha yakundaga cyane. Reka amaso yo kwizera arabukwe Yesu ahagaze imbere y’intebe y’Ubwami ya Se, yerekana inkovu ze akuburanira. Wizere ko uhabwa imbaraga binyuze mu Mucunguzi mwiza.IY 58.1