Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IMIBEREHO YEJEJWE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Nta Kwezwa Kutarimo Kumvira

    Nahuye na benshi bavuga ko babaho imibereho idafite icyaha. Ariko igihe bageragereshejwe ijambo ry’Imana, aba bantu basanzwe ari ba ruharwa mu kwica amategeko yera. Ibihamya bigaragaza ko itegeko rya kane ari iry’ibihe byose kandi ko rifite imbaraga byananiwe kwemeza intekerezo zabo. Ntibabasha guhakana ibyo Imana yavuze, ariko bagakomeza gushaka urwitwazo banga kubahiriza Isabato. Bavuga ko ari abera, kandi ko bakorera Imana iminsi yose y’icyumweru. Bavuga ko abantu benshi beza batigeze bubahiriza Isabato. Niba abantu barejejwe, nta rubanza baba bafite baramutse batayubahirije. Imana yaba ari inyampuhwe bikabije mu kutabahanira kutubahiriza umunsi wa karindwi. Abubahirizaga Isabato bahabwaga akato, ndetse ntibagire ijambo mu bandi. IY 44.1

    Umugore wo muri New Hampshire [Nyu Hamushayire] yatanze ubuhamya mu iteraniro avuga ko ubuntu bw’Imana bwari muri we kandi ko yihaye Imana byimazeyo. Maze akomeza ahamya ko aba bantu ibyo bakoraga ari byiza kuko byakanguriraga abanyabyaha kubona akaga kabo. Yaravuze ati, “Isabato aba bantu batubwira ni yo Sabato yonyine ivugwa na Bibiliya”; maze akomeza avuga ko amaze igihe abitekerezaho cyane. Yeretswe ibigeragezo bimutegereje, agomba guhura na byo aramutse akomeje umunsi wa karindwi. Umunsi ukurikiyeho yaragarutse yongera gutanga ubuhamya bwe, avuga ko yabajije Uwiteka niba akwiriye gukomeza Isabato, ngo maze Amubwira ko atari ngombwa kuyikomeza. Noneho ngo yumva agize amahoro ku bijyanye n’Isabato. Noneho yongera gushishikariza abantu bose ko bagana urukundo rwa Yesu rwuzuye, aho nta n’umwe ucirwaho iteka.IY 44.2

    Uyu mugore ntiyari afite kwezwa nyakuri. Ntabwo Imana ari Yo yamubwiye ko agomba kuba uwera nyamara atumvira rimwe mu mategeko ye risobanutse neza. Itegeko ry’Imana ni iryera, nta waryica ngo ye kubiryozwa. Uwamubwiye ko akwiye gukomeza kutubahiriza itegeko ry’Imana kandi akaba umuziranenge ni umwami w’imbaraga z’umwijima — wa wundi wabwiye Eva mu murima wa Edeni, anyuze mu nzoka agira ati, ” Gupfa ntimuzapfa” (Itangiriro 3:4). Ndetse yageze n’aho yibeshya ko Imana yari inyampuhwe bikabije ko itabasha kumuhanira kutumvira itegeko ryayo. Uko kwibeshya gufitwe n’ibihumbi by’abantu benshi bibwira ko nta rubanza bafite rwo kutubahiriza itegeko rya kane. Abafite umutima wari muri Kristo bazakomeza amategeko yose, batitaye ku ngaruka zabageraho. Umutware w’ijuru aravuga ati, “Nitondeye amategeko ya Data” (Yohana 15:10).IY 44.3

    Adamu na Eva bahangaye gutandukira ku mabwiriza y’Uwiteka, kandi ingaruka zishishana z’icyaha cyabo zikwiriye kutubera isomo ryo kudakurikiza urugero rwabo rwo kutumvira. Kristo yasabiye abigishwa muri aya magambo: ” Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.” (Yohana 17:17). Nta kwezwa nyakuri keretse binyuze mu kumvira ukuri. Abakunda Imana n’umutima wabo bose bazakunda n’amategeko yayo yose. Umutima wejejwe uhamanya n’ibyanditswe mu mategeko y’Imana; kuko ari ayera, ay’ukuri, kandi ari meza.IY 44.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents